Home Ubutabera Kigali: Umucamanza afunzwe azira guhimba inyandiko za RIB

Kigali: Umucamanza afunzwe azira guhimba inyandiko za RIB

0

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umucamanza wo mu Rukiko rw’ubucuruzi rumukekaho gukoresha impapuro mpimbano zagombaga gufasha umuntu gusaba ubuhungiro i Burayi.

TWAMBAJIMANA Eric, usanzwe ari umucamazna mu rukiko rw’ubucuruzi ,niwe wafunzwe kuri uyu wa gatanu, akekwaho guhimba impapuro z’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, zihamagaza (convocation). Izi mpapuro zafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe, zigiye koherezwa ku mugabane w’uburayi kugirango zifashe umuntu uriyo uri kuhasaba ubuhungiro avuga ko yashakishwaga n’uru rwego kubera impamvu za politiki.

RIB ivuga ko Twambajimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje.

Ingingo ya 276 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange niyo ihana inyandiko mpimbano.

Ingingo ya 276 igira iti: “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga
Next articleAbagore bari imbere mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here