Home Ubutabera Umucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga

Umucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Urukiko rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruba ruhagaze hagatangira kumvwa inzobere z’abaganga kuri raporo zakoze ku buzima bwe akaba aribyo bizatuma rusubukurwa cyangwa ruhagarikwa burundu nawe agafaungurwa.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo urukiko ruburanisha uru rubanza rwakiriye raporo y’abaganga bigenga igaragaza ko ubuzima bwa kabuga butifashe neza ko arwaye indwara yo kwibagirwa.

Abunganira Kabuga bahise basaba ko arekurwa n’urubanza rugafungwa burundu kuko ukekwaho ibyaha nta bushobozi afite bwo kuburana.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye umucamanza ukuriye iburanisha ko ubuzima bwa Kabuga rimwe bumera neza ikindi gihe bukamera nabi, bityo ko urubanza rutahagarikwa burundu ahubwo ko rwahagarara igihe ubuzima bwe bumeze nabi rugasubukurwa igihe bumezeneza.

Umucamanza yabajije uruhande rwunganira Kabuga niba mu gihe urukiko rwaba rumurekuye yabona igihugu kimwakira, umwunganizi we yavuze ko batarabiganira ariko ko atabura igihugu kimwakira kuko abo mu muryango we bafite aho baba.

Ku ho Kabuga yaba mu gihe yaba arekuwe kuko ubuzima bwe butifashe neza, ubushnjacyaha buvuga ko ntahandi akwiye kuba usibye mu Rwanda.

Mu cyumweru gitaha inzobere z’abaganga bigenga zizatangira gusobanurira urukiko iby’iyi raporo ivuga ku buzima bwa Kabuga. Ni igikorwa kizageza ku wa 29 Werurwe, bivuze ko muri iki gihe cyose Kabuga atazaba aburana.

Urubanza rwa Kabuga ruhagaze mu gihe hari hakiri kumvwa abatangabuhamya bo kuruhande rw’ubushinjacyaha. Kabuga akurikirana urubanza ari aho afungiwe hifashishijwe ikoranabuhanga ni nako abatangabuhamya benshi babutanga  kuko baba batari imbere mu rukiko.

Nta mwanya Kabuga arahabwa ngo yisobanure kubivugwa n’ubushinjacyaha n’abatangabuhamaya ariko mbere yahakanye ibyaha byose ashinjwa.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu mpeshyi y’umwaka wa 2020. Yari amaze imyaka irenga 20 mu bwihisho yarashyiriwe n’akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wari kuzatanga amakuru yaho aherereye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntara y’Amajyepfo ni iyambere mu kugira abaturage banywa itabi
Next articleKigali: Umucamanza afunzwe azira guhimba inyandiko za RIB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here