Home Ubuzima Intara y’Amajyepfo ni iyambere mu kugira abaturage banywa itabi

Intara y’Amajyepfo ni iyambere mu kugira abaturage banywa itabi

0

Hari abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

Umuturage utashatse ko tuvuga amazine afite imyaka 42. Avuga ko kuva akiri muto mu muryango we banywa itabi. Ibi kandi ngo bishobora kugira ingaruka no ku muryango we kuko ngo hari n’igihe abana be baburara ariko akanywa itabi.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Ntaganda Evaliste ukora muri serivisi z’indwara zitandura avuga ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n’iz’ubuhumekero. Akagira inama abaturage kugira inshingano z’ubuzima bwabo bityo bakarireka kuko bigira ingaruka mu buzima bwabo.

Mu bushakashatsi bwakoze na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mu gihugu kugira abaturage  banywa itabi, aha niho guverineri w’iyi ntara Kayitesi Alice avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kureka itabi.

Mu myaka itanu  ishize mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko Intara y’amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mugihugu kugira abaturage banywa itabi ku rugero rwa 9.8%. Akarere ka Kamonyi ni ko gafite abaturage benshi banywa itabi muri iyi ntara.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Kabuga rushobora kuba rugiye  guhagarara agahita anafungurwa
Next articleUmucamanza yahagaritse kongera kuburanisha Kabuga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here