Ku munsi wanyuma w ‘iburanisha mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, ushinjwa uruhare muri Jeoside yakorewe Abatutsi, mu rukiko rwa rubanda i Paris yasabye urukiko kuzamuha ubutabera n’ubwo yari yaranze kwisobanura ku byaha akekwaho mbere.
Uru rubanza rwatangiye taliki ya 10 Gicurasi, biteganyijwe ko ruzasomwa ku wa gatanu taliki ya 30 Kamena. Ubu inteko iburanisha yagiye mu mwiherero mbere yo gufata umwanzuro kuri uru rubanza.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kamena, ubwo abacamanza bagombaga kujya mu mwiherero mbere yo gutangaza umwanzuro wabo perizida w’inteko iburanisha yabanje kubaza Biguma niba hari icyo ashaka kubanza kuvuga maze amusubiza agira ati : “Yego, Nyakubahwa Perezida w’urukiko nizeye Ubutabera bwanyu, ndabizi ko mwumva impamvu n’umutima wanyu”.
Uru rubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batandukanye barimo inzobere ku mateka y’u Rwanda, no kubyaha byibasira inyokomuntu na Jenoside, abatangabuhamya bashinja Biguma biganjemo abari interahamwe bavuga ko bahawe amabwiriza na Biguma yo “ kwica no gusahura abatutsi”,abandi batangabuhamya ni abarokotse ibitero bya Biguma n’abaregera indishyi.
Hanumviswe kandi abatangabuhamya bashinjura Biguma barimo n’umugorewe n’ubwo atagaragaye mu rukiko kuko ubuhamya bwe bwasomwe adahari.
Nyuma y’uko aba batangabuhamya bose bari bamaze gutanga ubuhamya bwabo Biguma, yasabwe kugira icyo abivugaho akanavuga ku byo yabwiye ubushinjacyaha igihe yisobanuraga mu iperereza ryamukozweho mbere y’urubanza ariko ibibazo byose yabazwaga yasubizaga ko ntacyo abivugaho “pas de comentaire”.
Abashinjacyaha basabye urukiko guhamya ibyaha byose Biguma no kumukatira gufungwa burundu mu gihe abamwunganira basabye urukiko kumugira umwere. Biguma avuga ko ibyaha ubushinjjayacyaha n’abatangabuhamya bamushunja byakozwe atakiri inyanza kuko yari yarimuriwe gukorera muri Kigali.
Hategekimana Philippe uzwi cyane nka Biguma, yari ajida shefu muri Jandarumoli akaba yari anungirije umuyobozi wa jandarumori i Nyanza. Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyanza aho yagize uruhare mu kurimbura abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, Nyamure n’abiciwe kuri bariyeri zitandukanye muri Nyanza. Anashinjwa kandi urupfu rwa Nyagasaza Narcisse, wari Burugumesitiri wa komini Ntyazo.
Hategekimana, yavuye mu Rwanda mu 1994, ahungira mu nkambi muri Congo, nyuma yaho yaje kujya muri Cameroun aho yavuye ajya mu bufaransa akoresha umwirondoro utari uwe kugirango abone ubwene gihugu bw’ubufaransa muri 2005 nk’uko yabyemereye urukiko. Yavumbuwe muri 2017 ahungira mu gihugu cya Cameroun ataye akazi ko gucunga umutekano yakoraga. Muri 2018 nibwo yatawe muri yombi asubizwa gufungirwa mu Bufaransa aho ari no kuburanira ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside.