Home Uburezi Ku munsi w’Abafite Ubumuga, u Rwanda rwashimiwe aho rugeze mu kubateza imbere

Ku munsi w’Abafite Ubumuga, u Rwanda rwashimiwe aho rugeze mu kubateza imbere

0

Taliki ya 3 Ukuboza buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwiziha uyu munsi guhera mu mwaka wa 2011. Kuri iyi nshuro u Rwanda rufite ibyo rwakwishimira mu gufasha abafite ubumuga nk’uko byemezwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana Unicef.

UNICEF yishimira ko u Rwanda rwizihije uyu munsi hari ibikorwa rwagezeho biteza imbere abafite ubumuga nk’amategeko abarengera na politiki zibitaho ndetse bakaba barashyiriweho n’inama y’igihugu ibitaho kuva mu mwaka wa 2011.

Gusa n’ubwo ibi byakozwe hari imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo mu Rwanda zirimo kutabona serivisi zimwe na zimwe n’aho bamwe bakirengagiza uburenganzira bwabo nko muri gahunda zo kurwanya ubukene no guteza imbere abaturage. Imbogamizi zihariye ku bafite ubumuga zishinigiye ku kato bagihabwa hamwe na hamwe, kutitabwaho, ubukene, kutamenya gusoma no kwandika ndetse no kubura kazi.

U Rwanda ruvuga ko n’izi mbogamizi z abafite ubumuga bagihura nazo hari ubushake bwo kuzikuraho zose rufatanyije n’abafatanyabikorwa barwo.

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV ati “U Rwanda nk’Igihugu kidaheza tuziko  nta terambere rishoboka mu gihe hari umuntu wasigaye inyuma. Kuri uyu munsi udasanzwe w’abafite ubumuga twishimiye kubatangariza ubushake bwacu mu kubafasha kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu no gufata ibyemezo bigamije iterambere ryabo no kugera ku ntego zirambye.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ivuuga ko riri gukorana n’inzego zitandukanye mu Rwanda mu guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga cyane abana n’urubyiruko biciye mu biganiro n’ubundi buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, avuga ko umuryango ahagarariye uzakomeza gufasha bafite ubumuga kugera ku ntego yazo.

“Umuntu arangwa no kwiyemeza ko ashoboye, akagira ubudatsimburwa ku cyemezo cye kandi ntiyumve ko adashoboye.  .Nka UNICEF, tuzi ubushobozi buhebuje bw’abafite ubumuga kandi dusezeranya ko tuzakomeza kandi tutajegajega kugira ngo tubafashe kugera ku nzozi zabo no ku cyifuzo cyabo, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19.”

Unicef ibarura ku isi abana barenga miliyoni 240 z’abafite ubumuga, mu Rwanda nta barura ryihariye rirahakorwa rigaragaza abana bafite ubumuga.

Mu mwaka wa 2010, Minisiteri y’ubutegesti bw’igihugu ifatanyije n’ikigo cya African Decade of PwDs babaruye mu Rwanda abantu bafite ubumuga bagera ku 522,856. Gusa mu mwaka wa 2012, ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare nacyo cyabaruye mu Rwanda abantu bafite ubumuga 446,456, bakaba 5% by’abanyarwanda bose.

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda yasohoye raporo yayo mu mwaka wa 2016 igaragaza ko ijanisha rinini rigera kuri 46% ry’abafite ubumuga mu Rwanda batigeze bakandagira mu ishuri.

Kuri uyu munsi mpuzamahanag w’abafite ubumuga mu kwifatanya nabo, Inyubako ya Kigali Convention Center iri bwake amatara  y’ibara ryihariye risobanura ubufatanye hagati y’abafite n’abadafite ubumuga bita idoma( lit purple) iri rikaba ari ibara ryagenewe Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutabona buracyagoye
Next articlePadiri ukekwaho uruhare muri Jenoside yirukanwe mu kiliziya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here