Home Amakuru Uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutabona buracyagoye

Uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutabona buracyagoye

0

Hashize igihe Leta itangije gahunda y’uburezi kuri bose ariko abafite ubumuga bwo kutabona n’ubwo mu mutwe, bavuga ko bagifite imbogamizi zibakumira kubona uburezi bufite ireme.

Rwamukwaya, umubyeyi w’abana bane harimo n’umwe ufite ubumuga bwo mu mutwe avuga ko umwana we agihabwa akato akanitwa n’amazina amutesha agaciro.

Agira ati “Abandi bana bamwitaga amazina amutesha agaciro. Bamubwiraga ko ari igicucu.” Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atabonye ishuri ryihariye amujyanamo ariko ko byaba abana bafite ubu bumuga bagiye bigana n’abatabufite kugira ngo bamenyerane babone ko ari abana nkabo.

Ati “Nubwo bigoye ko bakwigana ariko nibyo byatanga umusaruro kuko abafite ubumuga nabo byabaha icyizere cyo kubona ko ari abana nk’abandi, n’abo bana badafite ubumuga na bo bakamenya kubana n’abafite ubumuga.”

Ikibazo cy’imyigire y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kinagarukwaho na Ntawunyendera Sam, Umuyobozi wa Collectif Tubakunde, impuzamashyirahamwe y’imiryango y’abafite ubumuga.

Agira ati “Uburezi bw’aba abana buracyafite ikibazo gikomeye kuko amashuri yabo ni make kandi na yo nta bushobozi afite, usibye ibi kandi abayobozi, abarimu, abaganga n’ababyeyi ntibafite ubumenyi bwo kubitaho.”

Ntawunyendera akomeza agira ati: “Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakeneye kwigana n’abandi kugira ngo bagire ibyo babigiraho, banamenyerane kuko ni kimwe mu bisubizo byagabanya akato bakorerwa.”  

Tubakunde ivuga ko ifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 3,702 ikaba yarabaruye n’abandi barenga 19,000 babarizwa mu miryango yabo.

Uyu muryango wafashije mu gushyiraho amashuri afasha aba bana kwiga kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza nyuma bagakomereza mu mashuri y’imyuga aho biga guteka, kudoda no gukora mu busitani.

Jordan Foundation ni ikindi kigo cyo mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, cyita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona na cyo kivuga ko uburezi bw’aba bana bukigoranye mu Rwanda.

Bahati Vannessa uyobora iki kigo avuga ko amashuri yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona akiri make na yo akaba ahenze.

Agira ati “Urebye ni amashuri atatu gusa ari mu gihugu agerageza kwakira abana bafite iki kibazo, ayo mashuri na yo si umubyeyi wese wayigondera kuko arahenze. Twe dutanga ubufasha ku bana batishoboye bake tukabafasha kwiga amashuri y’inshuke n’abanza.”

Jordan Foundation imaze imyaka ine ivutse yita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona guhera ku myaka itatu y’amavuko ikabafasha kwiga, kuvuzwa n’imibereho myiza. Abana 20 biga amashuri y’incuke aho barererwa abandi 40 ikabishyurira amashuri abanza mu Karere ka Rwamagana n’aka Nyaruguru ahari amashuri yihariye yita ku bafite ubumuga bwo kutabona nubwo ahenze.

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza, UNICEF Rwanda ifasha Leta mu gushyira mu bikorwa politiki y’uburezi budaheza mu turere 30 no kuvanaho inzitizi zishingiye ku muco n’imyumvire zibangamira abana bafite ubumuga guhabwa uburezi, kwiga no kurangiza amashuri yabo.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite bakuye icyizere kuri Guverineri Ngwabije ahita yirukanwa
Next articleKu munsi w’Abafite Ubumuga, u Rwanda rwashimiwe aho rugeze mu kubateza imbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here