Home Politike Kwinjira muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda bigiye kuganirwaho mu Nteko ishingamategeko

Kwinjira muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda bigiye kuganirwaho mu Nteko ishingamategeko

0

Minisitiri w’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gilbert Kabanda, yahamagajwe n’abadepite kugira ngo asobanure uburyo ingabo z’u Rwanda zashoboye kwambuka umupaka zikinjira muri iki Gihugu.

Biteganijwe ko yisobanura ku kibazo kigira kiti: “ni izihe ngamba zafashwe kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera ukundi”, nk’uko Radiyo Virunga ikorera mu mujyi wa Goma yabitangarijwe n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko.

Ku wa mbere, ingabo z’u Rwanda zambutse zinjira mu gihugu cy’abaturanyi mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’amajyaruguru, bivugwa ko nyuma yo kwambuka zashyamiranye n’abasirikare ba DR Congo hafi y’umupaka.

Radio Okapi ivuga ko ituze ryagarutse mu midugudu yo mu karere ka Nyiragongo nyuma y’ibi bitero kandi ko abaturage bo mu midugudu itandatu bahunze ingo zabo ubu bagarutse.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikari bacyo bakurikiranye magendu binjira muri DR Congo ku bw’impanuka batabishaka.

Yavuze ko ingabo z’ibihugu byombi zigifitanye umubano mwiza.

U Rwanda rwarwanye intambara irenze imwe muri Congo mu myaka ya 90 harimo izo zabaga zikurikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n’inyeshyamba zindi ziba zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHuman Activity threaten Kibirizi-Muyira Natural Forest
Next articleUmwami yategetse ko Facebook itongera gukoreshwa mu gihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here