Home Uncategorized Umwami yategetse ko Facebook itongera gukoreshwa mu gihugu

Umwami yategetse ko Facebook itongera gukoreshwa mu gihugu

0

Amakuru avuga ko guverinoma ya Eswatini yategetse umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itumanaho muri iki gihugu, MTN, guhagarika rumwe mu mbugankoranyambaga rukoreshwa muri iki Gihugu mbuga rwa Facebook.

Iki cyemezo kiri mu rwego rwo guhashya imyigaragambyo ishyigikiye demokarasi imaze amezi mu gihugu kiyobowe n’umwami Muswati II.

Ikinyamakuru cyo rwa Swaziland kigenga cyatangaje ko guverinoma ishinja facebook “gukwirakwiza” amakuru atari yo n’ibihuha, “akaba ari yo yagize uruhare mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibikorwa by’ubusahuzi hirya no hino mu gihugu”.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo amwe mu magambo ari mu ibaruwa ya Minisitiri w’itangazamakuru Princess Sikhanyiso yandikiye umuyobozi ushinzwe itumanaho agira ati: “Nka guverinoma, dufite inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano kugira ngo ihohoterwa rikorwa muri iki gihe rihagarare.”

MTN kandi yohereje ubutumwa kubayikoresha ibamenyesha icyemezo cyo guhagarika Facebook.

“Yello Yahaye agaciro Umukiriya, Nyamuneka menya ko MTN yakiriye amabwiriza yatanzwe n’umuyobozi ushinzwe guhagarika ikoreshwa rya Facebook kugeza igihe abimenyeshejwe kandi aya mabwiriza akaba yashyizwe mu bikorwa. Tubabajwe n’iki kibazo”.

Iki cyemejo kije mu gihe imyigaragambyo y’abarywanya umwami Muswati ikomeje mu mihanda y’umurwa mukuru, Mbabane, kuri uyu wa kane.

Kuva mu mpera za Kamena, muri E swatini hari imyigaragambyo y’abasaba ko habaho ivugurura ry’itegeko nshinga rizabafasha kwihitiramo abayobozi kandi bakoyobora mu buryo bwa Demokarasi butari ubwa cyami.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwinjira muri Congo kw’ingabo z’u Rwanda bigiye kuganirwaho mu Nteko ishingamategeko
Next articleNyamasheke: Umubare w’Inyamaswa ugaragara muri bibiliya watumye ikingira rigenda gacye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here