Home Ubuzima Leta, abafatanyabikorwa n’ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu mirire myiza y’ingimbi n’abangavu

Leta, abafatanyabikorwa n’ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu mirire myiza y’ingimbi n’abangavu

0

Bamwe mu bangavu bagaragaje ko ikibazo cy’imirire mibi kitaritabwaho mu bangavu n’ingimbi gihangayikishije kandi kikiri inzitizi mu mikurire yabo no ku buzima bw’imyororokere.

Denyse Iradukunda, Umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’ubuzima rusange akaba ari n’umushakashatsi ku buzima bw’imyororokere yavuze ko imirire inoze ari ingenzi ku bangavu ndetse n’abahungu bafite hagati y’imyaka 10 na 19.

Ati: “Muri iki gihe, abangavu n’ingimbi bagenda berekeza ku cyiciro cyo gukura ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, umukobwa wo muri iki kigero agomba kugira imirire ikwiye kuko ukwezi kwe ndetse n’ibindi bice by’imyororokere y’umubiri we bitangira gukura. Kimwe n’umuhungu. Imirire mibi igira ingaruka ku buzima bw’imyororokere. Kubura imirire myiza bibuza ingingo z’imyororokere yabo gukura neza kandi bishobora kugira ingaruka ku iterambere ryabo ryose. ”

Denyse Iradukunda, umunyeshuri mu buzima rusange avuga imirire inoze ari ingenzi ku bangavu ndetse n’abahungu bafite hagati y’imyaka 10 na 19

Jolie Claudette Iramfasha, yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’ubuvuzi, yavuze ko icyiciro cy’imyaka y’ingimbi n’abangavu kitagomba kwirengagizwa mu gihe Igihugu gishyiraho gahunda z’iterambere ry’ubuzima.

Ati: “Imirire y’ingimbi n’abangavu igomba guhabwa umwanya wambere kuko ari icyiciro y’ubukure gikenera imbaraga nyinshi z’umubiri kugira ngo bakure, ni bo bakora imyitozo myinshi y’umubiri isaba ingufu, bakoresha imbaraga nyinshi mu gihe biga kandi iyo tugereranije izo ibyo byose dusanga ko bakeneye kwitabwaho bidasanzwe mu gihe hategurwa gahunda z’ubuzima zigamije imirire iboneye.”

Ati: “Tugomba gukangurira abangavu n’ingimbi ubwabo, ababyeyi, amashuri acumbikira ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze ibijyanye no kwita ku mirire myiza y’aba bana bari muri iki kigero. Urubyiruko rugomba kumenya ko ruri mu bagenerwabikorwa ba mbere mu mirire, bamwe mu bakobwa biyicisha inzara kugira ngo bagumane inda ntoya ibyo bita “mu nda zero” ariko ibi bikaba bibangamira imikurire yabo, bagomba kurya neza kandi bagahaga kugira ngo bakure, Leta ikeneye kwita ku mirire y’ingimbi n’abangavu nk’uko babikorera abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite. ”

 Nziza Irene Muhoracyeye, undi mufashamyumvire mu by’imirire myiza wo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo yavuze ko imirire myiza ari ingenzi ku bangavu n’ingimbi.

Ati “Kutagira imirire ikwiye ku rubyiruko bigira uruhare mu kudindira kw’imikurire y’umwana mu nda igihe umubyeyi atwite kandi bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko. Umwangavu wagize imirire mibi igera no ku mwana we wavutse mu minsi 1000 ya mbere n’ubushobozi bwe bwo kwiga agafata bukagabanuka.”

Nziza Irene, Umufashamyumvire mu mirire ashishikariza abantu b’ingeri zose kugira imirire myiza

Dr. Florence Sibomana, Umuganga akaba n’umuyobozi w’urubyiruko ruharanira iterambere ry’imirire myiza y’abangavu n’ingimbi mu Rwanda asanga imirire myiza ku bangavu n’ingimbi yasigaye inyuma mu zindi gahunda Leta yibandaho.

Yavuze ko ari ngombwa cyane guteza imbere imirire y’abangavu n’ingimbi kuko abangavu batwite bafite ibyago byinshi byo kubyara abana bafite ibiro bike.

 “Imirire y’abangavu n’ingimbi ni gahunda yasigaye inyuma haba mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku isi. Imirire myiza ni ingenzi cyane kuko mu gihe cy’ubwangavu hakenerwa intungamubiri nyinshi kuko umuntu ahinduka kuva mu bwana akajya mu bukure aho hakorwa selile nyinshi n’imisemburo byo kubyara no gukura.

Dr. Florence Sibomana,asanga imirire myiza y’abangavu n’ingimbi yarasigaye inyuma agereranyije n’izindi gahunda za leta

Hakenewe imbaraga za buri wese harimo ingimbi n’abangavu ubwabo, ababyeyi, amashuri, inzego zifata ibyemezo ndetse n’itangazamakuru.”

Umuyobozi mukuru wa Sun Alliance Rwanda, Venuste Muhamyankaka, yavuze ko imirire mibi ari ikibazo gikomeye mu rubyiruko rwo mu Rwanda ku kigero cya (32%) kandi bifite ingaruka mu buzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Turi abantu ba mbere bazamuye ubukangurambaga n’ubuvugizi ku mirire myiza y’abangavu n’ingimbi mu mashuri, mu miryango ndetse no muri guverinoma. Dusanga muri iki cyiciro ari ho bakeneye imirire myiza kandi ihagije. Dukeneye imbaraga za guverinoma mu kudufasha gushyiraho ingamba ziteza imbere imirire myiza y’ingimbi n’abangavu. ”

Yihanangirije abakobwa bamwe biga imyitwarire mibi ya bagenzi babo yo kwanga kurya ngo bagumane inda nto kuko ibi ngo bibangamira imikurire myiza yabo.

Muhamyankaka Venuste umuyobozi wa Sun Alliance, avuga ko kutabona indryo yuzuye ku bangavu n’ingimbi bizagira ingaruka iku buzima bwabo bw’imyorororokere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, umubare munini w’ingimbi n’abangavu bafite imirire mibi idakira ndetse no kubura amaraso make, bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo no ku iterambere.

Mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, gahunda y’imirire yibanda ku bana n’abagore, bityo birengagiza  abangavu n’ingimbi.

Gukemura ibibazo by’imirire y’ingimbi n’abangavu bishobora kuba intambwe y’ingenzi yo guca inzitizi mbi y’imirire mibi y’ibisekuruza, indwara zidakira n’ubukene.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJacob Zuma wategetse Afurika yepfo agiye gufungwa
Next articleAmashuri, ibiro bya leta n’ibyabikorera n’insengero birafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here