Home Ubukungu Leta igiye gukuraho imisoro imwe n’imwe ku mavuta yo guteka, abasesenguzi bakayishinja...

Leta igiye gukuraho imisoro imwe n’imwe ku mavuta yo guteka, abasesenguzi bakayishinja gusesagura

0

Leta y’u Rwanda yemera ko ibiciro by’amavuta yo guteka kimwe n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’isabune, ifarini n’ibindi byazamutse ikaba irimo kubishakira ibisubizo birimo kuba hari imisoro yakurwaho n’ibindi. gusa ibi hari abasesenguzi mu bukungu babona ko hari ibindi bikwiye guhinduka birimo kureka gusesagura no kugabanya ibitumizwa mu mahanga bidakenewe cyane.

ku bijyanye n’amavuta minisitiri Habyarimana Beata avuga ko amavuta menshi akoreshwa mu Rwanda aturuka mu Gihugu cya Misiri ko hari gushakwa handi amavuta yava.

“Ku byerekeranye n’amavuta hari menshi twatumizaga mu Misiri ariko nabwo twahisemo nka Leta kuba hari imisoro twaba dusubitse kugira ngo bihe umwanya abacuruzi wo gushaka andi masoko hirya no hino kandi bitume natwe inganda dufite mu gihugu zibasha kwiyegeranya.”

Minisitiri avuga ko izamuka ry’ibiciri ahanini ryakomotse ku cyorezo cya Covi-19 kuko kidindiza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku isi hose.

Yagize ati “Ni byo ibiciro byarazamutse ifarini, amavuta, isukari, amasabune ndetse n’impapuro z’isuku ariko urebye usanga impamvu nyinshi zituruka ku ngaruka za COVID-19. Ibiciro ku isoko mpuzamahanga byarazamutse, tuvuge nk’ingano zivamo ifarini toni imwe yaguraga 230$ ariko ubu iyo toni iragura 328$.”

“Ni nako byagenze ku bikoresho abantu bakoresha kugira ngo bakore amasabune, aho ubona rwose ibiciro bisa nk’ibyikubye kabiri mbere umuntu yakoreshaga 360$ kugira ngo abashe kubitumiza bikaba bigeze kuri 800$. Ibyo ni ibituma kuri uyu munsi tubona ko harimo impinduka mu biciro mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko indi mpamvu yatumye ibiciro bizamuka ari ubwikorezi bw’ibicuruzwa bitandukanye.

Ati “Usanga indi mpamvu ari ibijyanye n’ubwikorezi, benshi babasha kubibona nk’aho utumiza ibintu ugasanga biratinze cyangwa se ntunizeye ko amatariki baguhaye aribwo bizaza.”

Gusa leta yemera ko hari ibyo yakoze mu gukumira izamuka ry’ibiciro birimo kwigomwa miliyari 29.3 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bidateza izamuka ry’ibiciro.

Nubwo ibi byakozwe hari abasesenguzi mu bukungi batemeranya n’ibi leta ikora ahanini byo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, gusesagura n’ibindi.

” Gusesagura ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ni ikibazo, kuko ntabwo muri ibi bihe umuntu akwiye gufata imodoka zinywa cyane ngo azigendeshe cyane urugero ni gute ufata imdoka yawe ya V8 uri umuyobozi cyangwa Pajero ukayijyana i Huye ukagaruka, urumva lisansi cyangwa peterori uba ukoresheje hari ingero nyisnhi zo gusesagura zihari hatitawe ku bihe turimo.” Dr. Bihira Canisius akomeza agira ati:

” Izamuka ry’ibiciro by’ibikenerwa bya buri munsi nabyo byakemuka bagabanyije ibitumizwa hanze hagashakishwa ibisubizo ku biri imbere mu gihugu nk’amavuta bagatangira gukundisha abantu ikirunge(amavuta y’inka), umuceli wo hanze bakawureka bagakoresha uwimbere mu gihugu n’ibidni biribwa byera mu gihugu ndetse n’ifarini tugatangira gukoresha iy’ibitoki.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihugu cya Belarus cyahawe ibihano bitoroshye nyuma yo kuyobya indege
Next articleU Burundi bwahakanye ko abateye u Rwanda ariho baturutse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here