Home Ubukungu Leta yasabwe korohereza abashoramali kubona amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu

Leta yasabwe korohereza abashoramali kubona amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu

0
Rwandan small and medium businesses of the essential services are struggling to access packaging materials amid increasing demand during the ongoing lockdown in Kigali.Photo:Cyril NDEGEYA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO) ku rwego rw’igihugu, Me Safari Emmanuel, yasabye Leta ko yakoroshya amabwiriza asabwa abantu bashaka amafaranga yashyizweho yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yagaragazaga ishusho y’ubucuruzi muri iki gihe cya Covid-19.

Minisitiri Habyarimana yagaragaje ko ubucuruzi butagenze neza nk’uko byari bikwiye kubera icyorezo ariko asobanura ko Leta yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu (ERF) mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.

Iki kigega cyantangiranye miliyari 100, cyari kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 30% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere ya covid-19.

Hari amwe mu mabwiriza asabwa kugira ngo ufite ubucuruzi bwahombye kuri iki kigero abashe guhabwa aya mafaranga arimo kuba uwaka inguzanyo agomba kwerekana ko yasoraga neza kugeza muri Gashyantare 2020, niba asanzwe yari afite inguzanyo kwerekana ko yayishyuraga neza mbere y’icyorezo, kuba afite ubucuruzi bwanditswe kandi abifitiye icyangombwa gitangwa na RDB n’ibindi.

Me Safari yavuze ko gahunda yo gushyiraho iki kigega ari indashyikirwa ariko habayemo amakosa mu kukimenyekanisha ndetse za banki zitanga aya mafaranga zishyiraho ibisabwa bigoye abacuruzi.

Ati “Gushyiraho ariya mafaranga kugira ngo azamure abazahajwe n’iki cyorezo ni ikintu cyiza ariko harimo ikibazo, abari mu bucuruzi bwose abato n’abakomeye ntabwo twemera ko ariya makuru yatanzwe neza ngo hamenyekane ko hari ikintu cy’ubutabazi cyaje kubakorerwa.”

“Ariya mafaranga yaratanzwe turashima ko yashyizwe muri za banki zegereye abaturage ariko ikibazo cyabaye gikomeye ni uko zitabashije gufasha ngo abantu babone iyo nkunga, benshi baracyayafite kuko bashyizeho amananiza kuri bariya bacuruzi bato bato baganaga izo za SACCO bahagera ni ukubarindagiza bigahera mu kirere.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Leta gukurikirana amabanki n’ibindi bigo bitanga aya mafaranga hakagenzurwa ibigenderwaho kuko usanga hari abacuruzi n’amakoperakive yafunze kubera kubura ubushobozi.

Ati “Leta niganire na bariya bacuruzi bayo ziriya banki nabo ni abacuruzi ni baganire nabo borohereze bariya bacuruzi babagana, bahabwe amakuru y’uko izo nkunga zihari kandi baborohereze, bakurikirane ababagira inama bafashe bariya baturage kubona ariya mafaranga.”

Ku ruhande rwa Minisitiri Habyarimana yavuze ko batari bafite ayo makuru ko abacuruzi bananijwe ariko bagiye gukurikirana uko bimeza bikanyura mu nzira ikwiye.

Ati “Ibyo si ibintu umuntu yatekerezaho kabiri iyo amafaranga abonetse ni ukugira ngo agere ku baturage, nk’iyo bagaragaje ko amabwiriza banki yashyizeho abagora bisaba ko twongera tukareba ngo ni iki cyakorwa.”

Miliyira 100 zashyizwe mu Kigega nzahura bukungu zahawe abacuruzi batandukanye bafite ubucuruzi bwahubanganyijwe na Covid-19, nk’ urwego rwa hoteli rwahawe miliyari 50, abikorera mu buryo bwo gutwara abantu bagenewe miliyari 7,5Frw yo kuborohereza kwishyura imyenda mu mabanki ndetse na miliyari 12,1 Frw yo kuziba icyuho cy’ibihombo bahuye na byo.

Hari Amashuri yigenga agera kuri 60 na yo yatewe inkunga bitwara miliyari 7,8 Frw naho ku bijyanye n’ingwate zigenewe ibigo bito n’ibiciriritse, ibigera kuri 264 byarafashijwe hakoreshwa miliyoni 821 Frw.

Ibigo bito bikora ubucuruzi bigera ku 3997 byahawe inguzanyo yo gukomeza gucuruza ihwanye na miliyari 3,8 Frw. Amafaranga yagiye mu nzego zirimo ubucuruzi bwo kudandaza, imirimo yo gusudira, ubwikorezi, ubudozi, gutunganya umusatsi, ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo, restaurant, utubari, ububaji n’ubwubatsi.

Hatanzwe kandi amafaranga agera kuri miliyari 10,3 Frw ku bigo ibiciriritse n’ibinini, hafashwa ibigera ku 139.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yasubije Barafinda i Ndera
Next articleHagiye gutangira gutangwa doze ya 4 y’urukingo rwa Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here