Home Ubuzima Hagiye gutangira gutangwa doze ya 4 y’urukingo rwa Covid-19

Hagiye gutangira gutangwa doze ya 4 y’urukingo rwa Covid-19

0

Israel ivuga ko ifite gahunda yo kuba igihugu cya mbere gitanze doze ya kane y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe iki gihugu cyitegura inkubiri y’ubwandu bushya bugizwemo uruhare runini n’ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwa Omicron.

Inzobere za Israel ku ndwara z’ibyorezo zatanze inama ko doze ya kane yo gushimangira yatangwa ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 no ku bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri w’intebe Naftali Bennett yashimye iyo gahunda, asaba abategetsi gutangira kwitegura.
Ni mu gihe ku wa kabiri Israel yemeje umurwayi wa mbere uzwi ko yishwe na Omicron.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko kugeza ubu muri Israel hari abantu bazwi batari munsi ya 340 banduye ubwo bwoko bushya.

Icyemezo cyo gutanga doze ya kane yo gushimangira kiracyategereje kwemezwa n’abategetsi bo hejuru bo mu rwego rw’ubuvuzi, ariko ibiro bya Bwana Bennett byabwiye BBC ko byizeye gutanga iyo doze ku bantu bamaze nibura amezi ane bahawe doze ya gatatu.

Bwana Bennett, ubwo yashishikarizaga abantu gufata iyo doze mu gihe cya vuba gishoboka, yagize ati: “Iyi ni inkuru nziza cyane izadufasha kunyura mu nkubiri ya Omicron irimo kwibasira isi”.

Ubwo ibikorwa byo gukingira Covid-19 byatangiraga, muri Israel inkingo zatanzwe mu buryo bwihuse ndetse muri rusange umubare munini witabira kuzihabwa.

Ariko nubwo byagenze gutyo, abagera hafi kuri 63% by’abaturage bayo miliyoni 9.3 ni bo kugeza ubu bamaze gufata doze ebyiri. Ku ruhande rumwe ibi biterwa no kuba Israel muri rusange ari igihugu gifite abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko – hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo bafite munsi y’imyaka 14.
Mu gushaka gucyemura iki kibazo, mu kwezi kwa cumi na kumwe Israel yatangaje ko abana bafite guhera ku myaka itanu kuzamura na bo bashobora gukingirwa.

Ku wa mbere, Bwana Bennett yavuze ko ashaka ko buri mwana wese ugejeje gufata urukingo aba yaruhawe bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere mu gufasha “gutinza, kugendesha buhoro no kugabanya” imbaraga z’indi nkubiri y’ubwandu.

Iki gihugu gisanzwe cyarongereye urutonde rw’ibihugu bibujijwe gukorana na cyo ingendo z’indege, ruriho n’Amerika, Ubudage, Ubutaliyani na Canada, mu kugerageza guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi.
Kuva iki cyorezo cyatangira, Israel imaze gutangaza abantu miliyoni 1,3 banduye Covid, n’abantu 8,232 bishwe na yo, nkuko bigaragazwa n’imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yasabwe korohereza abashoramali kubona amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu
Next articleBagushyira akuma mu mubiri kerekana ko wikingije Covid-19 aho kwitwaza impapuro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here