Home Ubuzima Bagushyira akuma mu mubiri kerekana ko wikingije Covid-19 aho kwitwaza impapuro

Bagushyira akuma mu mubiri kerekana ko wikingije Covid-19 aho kwitwaza impapuro

0

Abanya- Suède barenga ibihumbi bitandatu bamaze kwishyirisha mu mubiri akuma k’ikoranabuhanga kazwi nka “microchip” kugira ngo boroherwe no kugaragaza ko bakingiwe COVID-19 bityo ntihagire aho bahezwa.

Microchips zikoranye ikoranabuhanga rituma ishyirwa mu mubiri w’umuntu maze watunga ‘smartphone’ aho iri ugahita ubona imyirondoro ya nyirayo yose.

Abari kuyikoresha babyiyemeje nyuma y’uko mu ntangiriro z’ukwezi ku  Kuboza 2021 Suède yategetse ko umuntu ushaka kugera ahateraniye abarenga 100 agomba kwerekana ko yikingije.

Aho gusaba ibya ngombwa bigendanwa mu ntoki, bamwe bahisemo gukoresha microchips.

France 24 yatangaje ko abagera ku bihumbi bitandatu ari bo bamaze kuziterwa mu mubiri.

Hannes Sjoblad ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cya Epicenter kiri gutanga izo microchips, yasobanuye ko nta kibazo zizateza kuko nta muntu wabona amakuru ya nyirayo mu gihe atayitunzeho telefoni begeranye.

Ikindi ni uko zidakoresha batiri z’umuriro ku buryo zagira ingaruka ku bice by’umubiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHagiye gutangira gutangwa doze ya 4 y’urukingo rwa Covid-19
Next articleHari itegeko rimaze imyaka 7 muri EALA ryarananiranye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here