Home Opinion Menya Gen Gatsinzi Marcel watabarutse

Menya Gen Gatsinzi Marcel watabarutse

0

Uwahoze ari ministri w’ingabo z’U Rwanda General Marcel Gatsinzi yatabarutse aguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi atuye.

Uyu musirikare w’igihe kirekire yanabaye no mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana ndetse akaba yaranagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.

Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu mwaka wa 2013.

General Marcel Gatsinzi wari wujuje imyaka 75 y’amavuko yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.

Ubuzima bwe bwa gisirikare bwatangiye mu mwaka wa 1968 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Mutagatifu Andreya i Nyamirambo.

Yize mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.

Yakurikijeho ubuzima mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa General Habyarimana mbere y’uko uyu yicwa mu mwaka wa 1994.

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR barwanaga.

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.

Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta y’ubumwe yari imaze gushyirwaho mu Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi – National Security Service – kugeza mu mwaka wa 2002.

Mu gihe cy’imyaka 8 yashinzwe kuyobora ministeri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.

General Marcel Gatsinzi yabaye kandi ministri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010 na 2013 kuva icyo gihe akaba ataragize akandi kazi kazwi ka leta.

Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru, amakuru akavuga ko yaguye mu gihugu cy’Ububiligi azize uburwayi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkigo Nyafurika cy’Ibimenyetso bya Gihanga AFSA cyatangirijwe i Kigali
Next articleUbuzima butangaje muri gereza ya Arusha, Abagore no kwiyahura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here