Home Ubutabera Ubuzima butangaje muri gereza ya Arusha, Abagore no kwiyahura

Ubuzima butangaje muri gereza ya Arusha, Abagore no kwiyahura

0

Ukwezi gushize kwa gashyantare kwarangiranye n’ifungwa rya gereza yambere yabayeho y’umuryango w’abibumbye yafungirwagamo abagize n’abakekagwaho uruhare muri Jneoside yakorewe Abatusti. Iyi gereza yabaga mu mujyi wa Arusha muri Tanzania ubu yabaye amateka kuko itakiri mu maboko y’umuryango w’abibumbye.

Mu myaka 27 iyi gereza yamaze yafungiwemo abantu 93. Harimo abahamijwe ibyaha n’abandi bayifungiwemo mu gihe bari bakiri kuburana.

Ku wa 26 Gicurasi 1996 nibwo imfungwa zambere zayigezemo arizo Jean-Paul Akayezu, wari Burugumesitiri wa Komini Taba mu cyahoze ari Gitarama, Kayishema Clément, umuganga wanayoboye perefegitura ya Kibuye ndetse na Rutanganda Georges wari umuyobozi wungirije mu mutwe w’interahamwe.

N’ubwo aba batatu aribo bafunguye iyi gereza bahise bakurikirwa n’abandi bari bakomeye muri guverinoma yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 90, barimo abaminisitiri nka Jean Kambanda, wari  minisitiri w’Intebe, abayobozi b’amadini n’abandi bari bakomeye n’aboroheje.

Muri iyi gereza abayifungiwemo baryaga neza, bagakora siporo, imigenzo ijyanye n’imyemerere bitewe n’aho buri wese asengera bakanizihiza iminsi mikuru itandukanye ariko badasohotse muri gereza.

Sagahutu Innocen, Umwe mu bayifungiwemo avuga ko baryaga inshuro eshatu (3) ku munsi, kandi hakitabwa ku ndryo ya buri wese, ku bashakaga kurya indryo yihariye bariyishyuriraga bakaba bagura nka burushete z’ihene n’inzoga zikomeye.

Pauline Nyiramasuhuko, niwe mugore rukumbi wafungiwe muri iyi gereza, yari afite ibikoresho bye byihariye nka Gym n’ibindi kuko atabisangiraga n’abagabo.

BARI BEMEREWE GUSURWA N’ABAGORE BAKISANZURA

Guhera Muri Gicurasi 2008, imfungwa zo muri iyi gereza zahawe uburenganzira bwo kujya zisurwa n’abagore babo cyangwa inshuti zabo bagakora imibonano mpuzabitsina. Ibi byemewe nyuma y’igihe babisaba.

Imfungwa yari ifite umugore  cyangwa n’undi wese yari yemerewe kumusura inshuro imwe mu mezi abiri, gusa uwari umufite atuye muri Tanzania cyangwa muri aka Kerere we yari yemerewe gusurwa inshuro nyinshi. Iyo iyi mfungwa yasurwaga n’umugore wayo cyangwa undi mugore wese bari bemerewe kumarana amasaha atatu mu cyumba cyihariye ari babiri gusa..

Sagahutu avuga ko basabye urukiko kujya babazanira abagore n’abakobwa bakuye mu mujyi (bashobora kuba ari indaya) ariko ubuyobozi bwa Gereza burabyanga.

NGEZE HASSAN NTAZIBAGIRANA MURI IYI GEREZA

Ngeze Hassan, uri kurangiriza igihano yakatiwe cy’imyaka 35 mu Gihugu cya Mali nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bantu bibazwagaho cyane muri iyi gereza mbere y’uko ajyanwa muri Mali.

Ngeze yashatse kwiyahura biranga ubwo yavangaga akananywa imiti ikomeye itandukanye ariko urupfu ruramwanga agaruye ubwenge atabarwa n’amata. Ibi byabaye nyuma y’umwaka umwe ageze muri iyi gereza kuko hari mu mwaka wi 1998.

Mu mwaka wi 2001, Ngeze Hassan yongeye gukora agashya muri gereza atungura abantu ubwo yafunguraga urubuga rwa murandasi (internet website) ari muri gereza. Usibye kuba yari ari muri gereza uyu mwaka yabikoreyemo n’abantu bari babisobanukiwe bari bake.

https://www.hassanngeze.s5.com, nirwo rubuga yafunguye icyo gihe akajya arunyuzaho ibijyanye n’urubanza rwe n’ubuzima yari abayemo muri gereza. Ibi byose nti byari byemewe ku mfungwa.

Ibi byatumye inzego zishinzwe umutekano wa gereza zijya kumusaka ngo barebe uko akoresha internet bamusangana gusa modem nayo idakora.

Ikindi gihe uwunganiraga Ngeze yasabye ko ahura n’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ngeze yahuye n’uyu muganga aramuvura ariko ntihigeze hatangazwa uko uyu muganga yasanze ubuzima bwa Ngeze Hassan buhagaze.

Sagahutu Innocent, bari bafunganwe yatangajwe na Ngeze Hassan, anavuga ko n’ igihe yabonanaga na muganga atari arwaye.

Sagahutu ati: “ Ngeze Hassan, yahoraga imbere yacu buri gihe, yari umuhanga n’ubwo yari yarize amashuri make, umuntu wari ufite website kirya gihe hari bamwe n’uyu munsi batazi uko zikora.”

Muri iyi gereza imfungwa zanigiyemo ururimi rw’igiswayire n’urw’icyongereza.

YAFUNZWe BAMWIBESHYEHO

Esdras Twagirimana, yafungiwe muri iyi gereza ntacyaha ashinjwa ahubwo yibeshyweho. Mu mwaka wi 1997, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR, rwatangije icyo bise “Operation Naki (Nairobi-Kigali)”. Iki gikorwa cyafatiwemo abantu benshi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ubwo hashakishwaga umuhungu wa Nyiramasuhuko Polina, Arsène-Shalom Ntahobali.

Muri iyi operasiyo nibwo bibeshye kuri Esdras Twagirimana, bamwitiranyije. Taliki 18 Nyakanga 1997, nibwo Arsène-Shalom Ntahobali, umuhungu wa Nyiramasuhuko yafashwe maze ku wa 20 Ukwakira 1997 Esdras Twagirimana, afungurwa nta ndishyi ahawe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya Gen Gatsinzi Marcel watabarutse
Next articleRayon sport yikuye mu gikombe cy’amahoro kubera “akajagari”
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here