Inama nkuru ya cumi na gatandatu y’umuryango FPR Inkotanyi yatoye Komite Nyobozi nshya aho Consolée Uwimana, yatorerwa kuba visi perezida mushya asimbuye Bazivamo Cristohe wari umaze igihe kuri uyumwanya. Amatora yabaye ku ya 2 Mata, ku cyicaro cy’ umuryango mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Intare Conference Arena.
Uwimana Consolee yungirije Perezida Kagame asimbuye Bazivamo wari visi perezida w’umuryango kuva mu mwaka wi 2002. Mu batoye 2102, Uwimana yatowe n’abanyamuryango 1945 bangana n’amajwi 92.7%.
Uwimana yari umwe mu bagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena hagati ya 2003 na 2013.
Muri icyo gihe, yabaye muri komisiyo zitandukanye nk’aho yari visi perezida wa komisiyo ihoraho ya sena ishinzwe iterambere ry’imari.
Yanatorewe kandi kuba umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abadepite b’abagore mu Rwanda (FFRP) mu myaka yashize.
Igihe Uwimana yari muri sena, yayoboye komite ya sena yari ishinzwe gukurikirana gahunda za Guverinoma zigamije guteza imbere abanyarwanda bahejwe n’amateka.
Ni rwiyemezamirimo akaba n’inararibonye mu bijyanye n’amabanki.
Mu matora yabaye kuri iki cyumweru usibye Uwimana wasimbuye Bazivamo ku mwanya wa Visi Perezida na Gasamagera Wellars yasimbuye Ngarambe Francois ku mwanya w’umunyamabanga mukuru yari amazeho igihe