Kuri iki cyumweru saa kumi z’umugoroba nibwo umurambo w’umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi cyane nka Jay Polly uri buruhukirizwe mu irimbi rya Rusororo bikaba bigiye kuba nyuma y’amasaha make muganga agaragaje ko ibinyobwa bya Methanol Alcohol Intoxication, Jay polly yanyoye aribyo byatumye ajya muri Koma nyuma bihagarika umutima we.
Ibi ni ibyavuye mu isumuzuma ryakorewe muri Rwanda Forensic labotary nk’uko tubikesha umwe mu bakurikiranaga iby’urupfu rwa Jay polly.
Gusa iperereza riracyakomeje harebwa niba ibi byamujyanye muri koma hari aho bihuriye n’ibyo yanywereye muri gereza.
Andi makuru tugikurikirana ni uko inzego z’iperereza zatangiye gukurikirana imfungwa isanzwe ivanga alikolo, isukari n’amazi muri gereza, uruvange byatangajwe mbere ko arirwo rwahitanye Jay Polly.
Jay Polly witabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira ku wa kane w’iki cyumweru azize urupfu rutunguranye bikaza gutangazwa nyuma n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwari rumufunze ko yazize uruvange rwa arukoro,isukari n’amazi yanyoye.
Nyuma yuko RCS itangaje ibyo Jay Polly yazize mu itangazo yasoye nyuma gato y’urupfu rwe, uwari asanzwe amwunganira mu nkiko yavuze ko ibisubizo bizava muri laboratwari y’Igihugu (Rwanda Forensic laboratory) aribyo bizemeza icyo yazize naho ibyo bindi ari intangiriro y’iperereza.
Me Bangamwabo yari yagize ati : “ Twe dutegereje ibizava mu iperereza rya muganga naho ibyo kuvuga ngo umuntu yanyoye arapfa ni ibyo mu iperereza ryibanze rishobora gufasha ariko ibizava kwa muganga ni byo dutegereje.” Uyu munyamategeko akomeza avuga ko Jay Polly nta bundi burwayi yari asanganywe.
Me Bangamwabo anavuga ko habaye ho amakosa mato mu kujyana Jay Polly kwa muganga kuko hari ibindi byagombaga gukorwa iyo bimenyeshwa umuryango we mbere.
“ Habayemo agakosa ko kutamenyesha umuryango ubwo yajyanwaga ku bitaro bya Muhama iyo bimenyeshwa umuryango we mbere ukavuga ko hari ubundi bufasha wari gutanga nibura byari kugira ikindi bitanga nko kumujyana ku bitaro byisumbuyeho.”
Kuri ubu Me Bangamwabo avuga ko yanyuzwe n’ibyavuye mu ipererza rya muganga,
“Twanyuzwe kuko Rwanda Forensic laboratory yapimye buri kantu Kandi RIB nayo byatumye ifungura dosiye imyenye imvo nimvano”
Mbere y’uko Jay Polly ashyingurwa hashyizweho uburyo bwo gufasha imihango yo kumushyingura no gufasha abo mu muryango we asize. kugeza ubu hamaze kuboneka aranga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe intego ari ukugira arenga miliyoni 7.