Home Imikino Police FC yabonye umutoza mushya wigeze gutoza mu Bwongereza

Police FC yabonye umutoza mushya wigeze gutoza mu Bwongereza

0

Ikipe y’umupira w’amaguru y’igipolisi cy’Igihugu yabonye umutoza umushya ukomoka mu Gihugu cya Scotland ku mugabane w’uburayi.

Uyu mutoza Frank Nuttall, usanzwe umunyerewe mu karere ka Cecafa mu mupira w’amaguru niwe mutoza mushya wa Police fc akaba aje kuyitoza avuye muri saint George yo muri Ethiopia.

Frank Nuttall ni umwe mu batoza bake baje mu Rwanda bafite ibigwi bidasanzwe kuko  yatoje amakipe menshi yo ku mugabane w’Uburayi arimo na West Bromwich Albion, Midlesbrough zo mu bwongereza yabereye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, yatoje andi makipe atandukanye akomeye ku mugabane wa Afurika arimo Zamalek yo mu Misiri.

Police fc ni imwe mu makipe yiyubatse cyane uyu mwaka igura abakinnyi bakomeye bo mu Rwanda kuko aribo ikinisha.

Iyi kipe iba mu zihora zihatanira ibikombe mu Rwanda ntiratwara igikombe cya shampiyona usibye igikombe rukumbi cy’amahoro ifite.

Izanye Frank Nuttall, imaze igihe gito itandukanye n’umurundi haringingo francis yari imaranye imyaka ibiri.

mu bigwi bya Frank ku giti cye yatwaye ibikombe bikinirwa muri Kenya harimo ibya shampiyona bibiri n’igikombe kiruta ibindi Super Cup. yanabaye umutoza w’umwaka muri kenya. anatwara igikombe cy’ubwigenge muri Ghana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagore ‘bicuruza’ bagorwa no kwandikisha abana babo mu bitabo by’ irangamimerere
Next articleMethanol ni yo yahagaritse umutima wa Jay Polly –raporo ya muganga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here