Home Politike Munezero Clarisse wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe ni muntu ki?

Munezero Clarisse wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe ni muntu ki?

0

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize Munezero Clarise Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, iyo minisiteri ikaba ari nshyashya mu yongewe kuzisanzwe mu Rwanda. 

Uyu Munezero rero, mbere y’uko ahabwa uwo mwanya yari asanzwe ari impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu cyane uburenganzira bw’ abana n’abagore akaba n’umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko kuko abarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Afite ubunararibonye mu gusesengura amategeko na Politiki.

Yinjiye muri  iyi minisiteri avuye mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum (LAF), aho yari umuyobozi mukuru ushinzwe kubaka ubushobozi n’iterambere. 

Afite ubunararibonye bw’imyaka 13 mu kazi kuko yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali mu mwaka w’ i 2006, atangira icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Kaminuza y’i Nantes mu gihugu cy’Ubufaransa. Hagati aho mu mwaka w’ 2008 yabonye indi mpamyabumenyi imwemerera kunganira abantu mu nkiko ayikuye mu gihugu cya Uganda, ILI- Kampala.

Abicishije ku mbugankoranyambaga ze, Munezero yashimiye icyizire yagiriwe na Perezida Kagame

Yakoze mu bigo bitandukanye byigenga n’ibigo bya leta kuko nko hagati y’umwaka wa 2008 na 2011 yari umujyanama mu by’amategeko muri minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta. Aha yahakoze ubushakashatsi ku matgeko na politiki byarebaga umurimo icyo gihe. Ahava ajya gukora mu bavoka batagira umupaka (Avocats sans frontiere) aho yakoze kuva mu mwaka w’ 2011 kugeza 2012 aho yari ashinzwe ibikorwa by’uyu muryango.

Aha ntiyahatinze kuko muri uwo mwaka w’ 2012 yahise yerekeza mu muryango utari uwa leta witwa Human Rights First Rwanda Association, aho yari akuriye abanyamategeko baho, ahakora ibikorwa bitandukanye birimo kuyobora ubusesenguzi bw’amategeko na politiki muri uyu muryango. yanahayoboye amahugurwa atandukanye iki kigo cyateguraga.

Yavuye muri Human Right First Rwanda Association yerekeza muri EFICON Consulting Firm-Uganda, aho yahakoze umwaka umwe akora ibijyanye no gutanga ubujyanama mu bya politiki n’amategeko.

Yavuye yo yerekeza mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum (LAF) aho yageze kuva 2015 ari umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa, 2018 yaje kuzamurwa mu ntera agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe kubaka ubushobozi n’iterambere.

Munezero kandi yabonye amahugurwa atandukanye arimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya iyicarubozo, kurengera uburenganzira bw’abana no kurengera uburenganzira bwa muntu bijyanye n’amasezerano mpuzamahanga. Ibi byose akaba yaragiye abihugurwamo haba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu gihugu imbere.

Byegeranyijwe na Marie Louise Uwizeyimana 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yemeye kugurira abacamanza mudasobwa
Next articleUmunyepolitiki Dr.Kayumba Christopher yongeye guhamagazwa na RIB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here