Urupfu rw’umwana w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye ku ishuri ry’umubenyi rya Musanze, Ecole de Science de Musanze, rwatangiye kuvugwa cyane ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ku mbugankoranyambaga.
Amakuru avuga ko uyu mwana wari usanganwe uburwayi butaratangazwa n’abaganga yivurizaga imbere mu kigo yigagamo yarangiwe kujya kwivuriza hanze y’ishuri. Aya makuru ishuri ntirirayavuguruza.
Akarere ka Musanze gaherereyemo iri shuri kavuga ko kari gukurikirana iki kibazo ko nako kababajwe n’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa. Andi makuru ava kuri iri shuri avuga ko umurambo w’uyu mwana wagombaga guhita ushyingurwa ariko ntibyakunda kuko bamwe bifuje ko abahanga bagomba kubanza kureba icyamwishe (autopsy).
Mu gitondo cyo kuri uyu wambere urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuforomo witwa Nyiramugisha Jeanne, wari uri kwita kuri uyu munyeshuri. Uyu muforomo ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Muhoza mu gihe akiri gukorwaho iperereza.