Home Ubukungu REG ifite umuyobzi mushya w’Umunyarwanda

REG ifite umuyobzi mushya w’Umunyarwanda

0

Umunyarwanda Gakuba Felix, niwe wemejwe n’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ingufu REG, nk’umuyobozi wacyo mushya asimbuye umunya Israel Eng. Ron WEISS, wari umaze imyaka itendatu (6) kuri uyu mwanya.

Eng. Ron WEISS usimbuwe kuri uyu mwanya yari awuriho kuva muri Gicurasi 2017. Asimbuwe arangije manda ebyiri ntiyagirirwa icyizere cyo kongererwa izindi  n’ubwo amategeko yabimwemereraga.

Gakuba Felix aratangira kuyobora iki kigo by’agateganyo kuri uyu wambere nk’uko ibaruwa yahawe n’ukuriye inama y’ubutegetsi Mukanyirigira Didacienne, imusaba gutangira gutegura ibijyanye n’ihererekanya bubasha.

Umuyobozi mushya wa REG asanzwe mu bijyanye n’ingufu kuko abifitemo uburambe burenga imyaka irenga 13. Usibye kuba yari umuyobozi w’agateganyo  w’ikigo gishamikiye kuri REG, EDCL mu myaka itanu ishize yanabaye muri Electrogaza igihe kirenga imyaka 10.

Umunya Israel, Ron weiss ntakiri umuyobozi mukuru wa REG

REG ibonye umuyobozi mushya mu gihe hasigaye umwaka umwe ku ntego leta yari yarihaye yo kuba yaragejeje umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda bose mu mwaka utaha w’i 2024.

Ron WEISS usimbuwe kuri uyu mwanya yakunze kugaragaza kenshi mu magambo ye ko afite icyizere ko mu mwaka w’i 20024 intego ya Leta izagerwaho. Uyu muyobozi wa simbuwe kimwe n’uwamubanjirije Jean Bosco Mugiraneza, bose bagiye bagarukwaho cyane  naraporo z’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta avuga uburyo ikoreshwa nabi muri iki kigo.

Gakuba Felix abaye umuyobozi wa gatatu ugiye kuyobora iki kigo kuva gishinzwe mu mwaka w’i 2014, kuko mbere ye hayoboye Jean Bosco Mugiraneza ari nawe wayiyoboye bwambere ayiyobra imyaka ine akurikirwa na Ron Weiss.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze: Umunyeshuri w’umukobwa yapfiriye mu kigo cy’ishuri
Next articleKarasira Aimable yasohotse mu rukiko yanga kumva abashijnacyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here