Home Politike Habineza Frank uziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu arifuza impinduka muri Komisiyo y’amatora

Habineza Frank uziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu arifuza impinduka muri Komisiyo y’amatora

0

Inteko rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yateraniye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu yemeje ko depite Habineza Frank, ariwe uzarihagararira  nk’umukandida mu matora ataha y’umukuru w’Igihugu.

Ibi bivuze ko atazasubira mu nteko ishingamategeko n’ubwo ishyaka rye ryatsinda amatora y’abadepite kuko amatora azabera rimwe n’ayumukuru w’Igihugu kandi akaba atahiyamamaza hombi mu gihe itegeko ribiteganya rizaba ryemejwe.

Nyuma y’uko Habineza Frank, yari amaze kwemezwa nk’umukandida w’iri shyaka yavuze ko hari ibyo yifuza ko bihinduka muri Komisiyo y’igihugu y’amatora no mu migendekere y’amatora.

Habineza Frank, avuga ko hari byinshi bamaze igihe basaba Komisiyo y’Igihugu y’amatora birimo kuba bakongera umubare w’abadepite bakava kuri 80 bakaba 100 nti byakunda, kuba abanyamakuru bakwemererwa kujya batangaza ibyavuye mu matora y’aho bagiye gutara inkuru badategereje ibitangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora, ntabyo ntibirakunda.

Kubireba ishyaka rye n’andi mashyaka Debite Habineeza agira ati : “ Twasabye ko natwe twagira abaduhagarariye muri Komisiyo y’amatora kimwe n’indi mitwe yose ya politiki tukagira ijambo mu mitegurire y’amatora no kubara amajwi nabyo ntibirakunda ariko tuzakomeza kubisaba.”

Usibye kuba Depite Frank Habineza, yemejwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’Igihugu nawe akabyemera yanatorewe kongera kuriyobora indi manda y’imyaka itanu.

Depite Habineza avuga ko kugeza igihe ibikorwa byo gutangira kwiyamamaza bizaba bitangiye ubu agiye gushyira imbaraga mu kubaka inzego z’ishyaka. Ibi bikaba ntacyo bizahungabanya mu mirimo asanzwemo y’ubudepite.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda, DGPR ( Democratic Green party of Rwanda), risanzwe rihagarariwe mu nteko ishingamategeko imitwe yombi ( Sena n’umutwe w’abadepite) rikaba rifite abayoboke babarirwa mu bihumbi 700 mu gihugu hose.

Kelly Rwamapera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleReal Madrid yatsinzwe urubanza rwa miliyoni 400
Next articleMusanze: Umunyeshuri w’umukobwa yapfiriye mu kigo cy’ishuri

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here