Home Amakuru Real Madrid yatsinzwe urubanza rwa miliyoni 400

Real Madrid yatsinzwe urubanza rwa miliyoni 400

0

N’Ubwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Real Madrid ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye ku isi mu bigwi no mu bukungu, yatsinzwe urubanza yifuzagamo akayabo ka miliyoni 400 z’amayero yaburanagamo n’ikigo gikora ubucuruzi bwa peteroli (IPIC).

Amakimbirane hagati y’iyi kipe n’iki kigo akomoka  ku bikorwa byo kuvugurura sitade ya Santiago Bernabeu n’ibiyikikije, ni bikorwa byatangiye mu mwaka w’i 2014.

Ibi bikorwa byatangiye Real Madrid, ifitanye amasezerano y’imikoranire n’iki kigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ariko ibikorwa bigezemo hagati mu mwaka w’i 2017  iki kigo gihita cyikura mu masezerano.

Ikinyamakuru mundodeportivo kivuga ko  Real Madrid, yajyanye ikirego mu rukiko, ariko Urukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi rukorera i Paris rwemeje ko IPIC itagomba kwishyura miliyoni 400 z’amayero ikipe ya Real Madrid, akaba ari yo mafaranga Real Madrid yifuzaga muri uru rubanza kuko ariko kari agaciro k’amasezerano iki kigo kitubahirije.

IPIC yari ifitanye amasezerano yo kwamamazanya na Real Madrid ntiyigeze imeneyshwa ibyo kuvugurura sitade n’ibikorwa biyikikije kandi ariho iki kigo cyamamazaga. Ibi nibyo uru rukiko rwashingiyeho ruvuga ko ikirego cya Real Madrid ntashingiro gifite.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcyizere ni cyose kuri Perezida Zelensky ugiye guhura na Papa Francis
Next articleHabineza Frank uziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu arifuza impinduka muri Komisiyo y’amatora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here