Home Amakuru Icyizere ni cyose kuri Perezida Zelensky ugiye guhura na Papa Francis

Icyizere ni cyose kuri Perezida Zelensky ugiye guhura na Papa Francis

0

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasuye umujyi wa Roma aho arahurira n’abayobozi ba politiki b’Ubutaliyani akanagirana ibiganiro n’umushumba mukuru wa Kiliziya gatorika ku Isi Papa Francis.

Ubwo yageraga mu murwa mukuru w’Ubutaliyani Zelensky, yanditse kuri Twitter ati: “Uruzinduko rukomeye rwo kwegera intsinzi ya Ukraine!”

Zelensky arahura na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, Perezida Sergio Mattarella, hanyuma yerekeze i Vatikani nyuma yo kuri uyu wa gatandatu.

Mu mujyi wa Roma umutekano wakajijwe cyane hategurwa abapolisi bashya barenga 1000 bo kuwongera ndetse hanategekwa ko mu kirere cy’uyu mujyi nta ndege yemerewe kugurukamo.

Papa Francis yakunze kuvuga ko Vatikani yiteguye gukora nk’umuhuza mu ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Kuva intambara ya Ukraine n’Uburusiya itangiye nibwo Papa Francis agiye guhura na Perezida Zelensky kuko baherukaga guhura mu mwaka w’i 2020 iyi ntambara itaratangira.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko Uburusiya bugabye igitero gishya cy’indege ku murwa mukuru Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine ijoro ryose.

Abantu batatu bakomerekeye mu mujyi wa Mykolaiv wo mu majyepfo no mu mujyi wa Khmelnytsky mu burengerazuba, ibikorwa remezo bikomeye ndetse n’inzu za leta byibasiwe.

Abayobozi bo mu mujyi wa Luhansk, agace ka Ukraine kigaruriwe n’Uburusiya bukagaha n’abayobozi babwo batangaje ko hari umudepite n’abana batandatu bakomerekejwe n’igisasu cya Misile cya Ukraine cyarashwe muri uwo mujyi.

Hagati aho, ingabo za Ukraine zivuga ko ziri gutsinda intambara zikaba zishobora kwigarurira umujyi wa Bakhmut.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaganga bemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe
Next articleReal Madrid yatsinzwe urubanza rwa miliyoni 400
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here