Inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza Ange Kagame, nk’Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida. Ange Kagame kuva mu mwaka w’i 2019, yari umukozi muri Perezidansi nk’umusesenguzi wa politiki za Leta,(senior policy analyst).
Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame, yize ibijyanye n’iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA. Ange Kagame yungirije Mauro de Laurezo, mu kanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Mauro de Laurenzo, ukuriye aka kanama ni umushakashatsi w’Umunyamerika mu kigo cya American Enterprise Institute cyo muri Washington. Uyu munyamerika unafite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani, yahawe ubwene gihugu bw’u Rwanda mu myaka irindwi (7) ishize mbere yo guhabwa aka kazi muri Werurwe uyu mwaka.
Mbere y’uko Mauro, ahabwa kuyobora aka kanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida yari asanzwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.
Ikinyamakuru the newyork times kivuga ko Mauro De Laurenzo ari umwe mu bayoboye ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda n’ubunyamabanga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga ku ifungurwa rya Paul Rusesabagina.