Home Politike Ni inde uyobora Ange Kagame muri Perezidansi

Ni inde uyobora Ange Kagame muri Perezidansi

0

Inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza Ange Kagame, nk’Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida. Ange Kagame kuva mu mwaka w’i 2019, yari umukozi muri Perezidansi nk’umusesenguzi wa politiki za Leta,(senior policy analyst).

Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame, yize ibijyanye n’iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA. Ange Kagame yungirije Mauro de Laurezo, mu kanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Mauro de Laurenzo, ukuriye aka kanama ni umushakashatsi w’Umunyamerika mu kigo cya American Enterprise Institute cyo muri Washington. Uyu munyamerika  unafite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani, yahawe ubwene gihugu bw’u Rwanda mu myaka irindwi (7) ishize mbere yo guhabwa aka kazi muri Werurwe uyu mwaka.

Mauro de Laurenzo ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka w’i 2016

Mbere y’uko Mauro, ahabwa kuyobora aka kanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida yari asanzwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Ikinyamakuru the newyork times kivuga ko Mauro De Laurenzo ari umwe mu bayoboye ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda n’ubunyamabanga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga ku ifungurwa rya Paul Rusesabagina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbitekerezo icumi ku kwita ku barwayi barwaye indwara zidakira bari mu minsi yabo ya nyuma
Next articleIminsi y’ikiruhuko ku mukozi wibarutse yiyongereye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here