Home Politike Nibohereza abimukira bazohereze n’abakekwaho Jenoside tugishakisha -Perezida Kagame

Nibohereza abimukira bazohereze n’abakekwaho Jenoside tugishakisha -Perezida Kagame

0

Perezida Kagame avuga ko niba Ubwongereza bwaremeye kohoreza abimukira baburimo kuba mu Rwanda bugomba kwemera no kohereza cyangwa kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakibwihishemo. Ibi perezida Kagame yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda abasobanurira iyi gahunda n’ibindi bitandukanye bibaza ku Rwanda.

U Rwanda rumaze igihe busaba Ubwongereza kurwoherereza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa kubaburanishiriza mu nkiko zaho.

Mu bwongereza hihishe abanyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,Kuva mu mwak awi 2007 u rwnada rwamenyesheje Ubwongereza ko Bwihishwemo n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezda Kagame ati: “ Aho gukomeza gufatwa neza mu Bwongereza bagomba kuba bari muri gereza zo mu Rwanda cyangwa izo mu Bwongereza.”

Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka nibo bagiye kumara imyaka hafi 20 bihishe mu Bwongereza.

Perezida Kagame mu gusobanurira aba badipolomate imvano yo kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda yatangiye akomoza uko abimukira bari bafungiwe muri Libye bazanwe mu Rwanda.

“Abo bantu nibazanwa mu Rwanda bazabaho neza kurushaho, kurusha ubuzima bariho mu magereza yo muri Libye.” Aya niyo magambo Perezida Kagame yavuze mu mwaka wi 2018 ubwo yari umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe asaba abimukira b’abanyafurika bashakaga kujya i Burayi bagafatirwa muri Libye bakahafungirwa asaba ko bafungurwa bakaza kuba mu Rwanda.
,
Perezida Kagame asobanurira aba badipolomate uko byagenze akomeza agira ati:
“ Twemeranyije ko nibamara kugera mu Rwanda abifuza gusubira iwabo bazafashwa gusubirayo, ikindi ni uko ibihugu by’iburayi bizemera abo bimukira bizajya biza kubatoranya mu Rwanda bikabatwara, ibi nibyo byari byiza kuruta gukomeza kubafungira muri Libye.”

Perezida Kagame akomeza vuga ko ikindi cyari cyemerenyijweho cyari uko niba hari abandi badashaka gusubira mu bihugu byabo kandi bakaba batanabonye ibihugu by’Iburayi bibahitamo bazafashwa gukomeza kuba mu Rwanda.

“ Uko niko byakomeje kugeza ubwo Ubwongereza n’ibindi bihugu bitangira kutuvugisha kuri gahunda nk’izi.”
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kuzana abimukira mu Rwanda areba gusa abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe kuva taliki ya 1Mutarama 2022, abenshi bazazanwa mu Rwanda biganjemo abaturuka mu Bihugu by’Afurika, Iraki, Iran ndetse na Siriya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Intambara hagati ya M23 na Leta irakomeje mu gihe hari ibiganiro muri Kenya
Next articleHari Perezida w’igihugu gikomeye wansabye gufungura Rusesabagina – Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here