Home Politike Nigeria: Polisi y’Igihugu yatangije radiyo izayifasha gusabana n’abaturage

Nigeria: Polisi y’Igihugu yatangije radiyo izayifasha gusabana n’abaturage

0

Polisi ya Nigeria yatangije radio igamije gufasha uru rwego mu kuvugurura imibanire yarwo n’abaturage. Umukuru wa polisi Mohammed Adamu yavuze ko iyo radio izajya iha abaturage amakuru ajyanye no gucunga umutekano ndetse igatuma polisi irushaho gushyikirana na bo.

Umubano wa polisi ya Nigeria n’abaturage umaze igihe urimo agatotsi, bamwe bayishinja ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi. Mu mwaka ushize, hari abaturage bigaragambije bamagana urugomo bavuga ko bakorerwa na polisi, imyigaragambyo yavuyemo amavugurura akomeye mu gipolisi.

Hashyizweho akanama k’iperereza kuri ibyo bikorwa by’urugomo polisi ishinjwa, kagamije kugeza imbere y’ubutabera abashinjwa kubigiramo uruhare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUriya mukinnyi fifa yategetse Rayon kwishyura ndamuzi ariko sinjye wamwirukanye- Sadate
Next articleMadagascar yavuye ku izima yemera inkingo za Covid-19 z’Abazungu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here