Abafite virusi itera Sida ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi n’ubwo bashonje bashimirwa imitwarire yabo idatuma ubwandu bushya bwiyongera muri uyu Murenge w’ikirwa utandukanye n’indi mirenge myinshi yo mu Gihugu.
Kuri iki kirwa habarirwa abafite agakoko gatera Sida 107 barimo abagore 66 n’abagabo 41. bafite ijanisha rya 0,03 ry’abaturage bose.aba
Abafite virusi itera SIDA bose bafata imiti igabanya ubukana nk’uko bikwiye. 46 muri bo ubu bageze igihe cyo kujya bafata imiti rimwe mu mezi atandatu.
Aba bafite virusi itera SIDA bavuga ko bagowe n’ubuzima kuko ntacyo kurya bafite bityo ko kunywa iyi miti igabanya ubukana bibagoye.
Barengayabo Antoine uhagarariye abafite virusi itera Sida ku kirwa cya Nkombo agira ati :“ Iyi miti turayinywa ikatwica kuko ntacyo kurya tuba dufite, tuyinywa dushonje, turasaba ubuyobozi kudufasha bakatubonera ifu y’igikoma nibura kuko biratugora kuyinywa ntacyo kurya dufite.”
Barengayabo akomeza agira ati: “ Gusa n’ubwo dushinje muri twe ntawe urata umurongo ngo ahagarike kunywa iyi miti,gusa ubufasha bw’ibiribwa turabukeneye cyane.”
Usibye Barengayabo, na Nyirabahire avuga ko afite umwana muto ufite virusi itera Sida, uyu mwana ngo agorwa cyane n’iyi miti iyo ntacyo yashyize mu nda.
” Arayinywa ikamwica kubera inzara nkumva nayimukuraho, kuko inshuro nyinsh ayinywa ntan’igikoma yanyoye.”
Ntakirutimana Francois Xavier, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Nkombo ashimira abafite virusi itera sida muri uyu Murenge kuko n’ubwo bashonje badakwirakwiza ubu bwandu cyane.
“Dushima cyane imyitwarire y’abafite virusi itera Sida muri uyu Murenge kuko imyitwarire yabo ni myiza haba mu kwitabira kunywa imiti no kudakwirakwiza ubwandu bushya. Turabashimira cyane kuko nk’umwaka ushize ubwandu bushya bwagaragaye muri uyu Murenge ni abantu 3 gusa.”
Ntakirutimana komeza avuga ko ikindi gituma uyu Murenge ugaragaramo ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ari uko nta bakora umwuga w’uburaya bawubamo.
Ikirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi, ni ikirwa gituwe n’abaturage 21,636. benshi muri aba baturage ni ab’amikoro make kuko batunzwe n’ubuhinzi gakondo n’uburobyi. Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko ubutaka bwo kuri iki kirwa butera kuko busharira akaba ariyo ntandaro y’imiberho mibi y’abahatuye.