Bayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wabo Innocent Bahati, Abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe rirwanya Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA) ku matariki ya 27 na 28 Nzeri 2018 ubwo basuraga abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Musanze, basanze abakora uwo mwuga basambanywa n’abashinzwe umutekano wa nijoro (Abanyerondo) ku ngufu ariko ngo ntibagane inzego zishinzwe kurenganura abasambanyijwe ku ngufu kuko baba batinya ko babura aho bazongera gukorera uwo muwuga w’uburaya
Nk’uko babyivugira, abakora uwo mwuga w’uburaya nubwo bibumbiye mu mashyirahamwe mu rwego rwo kugira ngo bashobore kwiga uburyo bwo kwirinda SIDA ntibibabuza guhura n’imbogamizi nyinshi kubera ko hari abakiliya banga gukoresha agakingirizo bababeshya ko nta Sida barwaye cyangwa bakabazanira akuma kabugenewe mu kwipima Sida ako kanya, nyamara bo batazi uko bikorwa ngo byemezwe ko uwo mukiliya ashobora kubabeshya kandi yaranduye bityo akaba yabanduza.
Abakora uwo mwuga kandi bavuga ko ubwo baba bari mu kazi mu ijoro hari abantu baza bavuga ko bashinzwe umutekano ariko biyoberanyije kuko bataba bambaye imyenda y’akazi isanzwe izwi ko ari iy’abashinzwe umutekano, bakabajyana kandi bakabatwara telephone nabyo bibatera impungenge kuko badashobora gutabaza mu gihe bari mu makuba.
Banavuga ko bakeneye kugira ibyo bakora bibateza imbere bakava mu mwuga w’uburaya ugayitse na Leta ikabashyigikira kuko bamwe bajya mu buraya kubera ubuzima buba bwabananiye abandi bakabyara bagatinya kuguma iwabo ariko bakaba badafite ababatera inkunga kugira ngo bagire ibyo bakora byabafasha kuva mu buraya dore ko bamwe bavuga ko bize bakeneye gusubira mu mashuri bakiga bakabona akazi keza kabateza imbere.
Francois Musabyimana ushinzwe ubutegetsi n’imicubgire y’abakozi mu karere ka Musanze, akaba ari nawe wari uhagarariye Akarere yabwiye abanyamakuru ko ayo makuru ntayo bari bazi ko bagiye gukora igenzura uwo bazafata bakazamuhana by’intangarugero
Avuga kandi ko Akarere kabakorera ubuvugizi iyo hari umushinga bajyanye muri banki kugira ngo ibafashe kubaha amafaranga biteze imbere bave mu buraya.
Cyakora yanavuze kwipimisha Sida mu Karere bihagaze neza kuko urubyiruko mu karere ka Musanze nirwo rwipimisha cyane rukabiterwa nuko bafite serevise z’ibigo by’urubyiruko bibafasha kwipimisha mu ibanga ari nabyo urubyiruko rukunda bityo iyi ikaba ari imwe mu ngamba bafite yo kurwanya Virus itera SIDA umuntu amenya uko ahagaze.
Munyagashubi Jean Damascene uhagarariye Bamporeze umushinga ufasha gukurikirana no kwigisha kwirinda agakoko gatera SIDA no kubakorera ubukangurambaga abajijwe impamvu badatera inkunga abakora uburaya bakagira ibikorwa bakora byabateza imbere yavuze ko biterwa n’umuterankunga ibyo ashaka.
Twababwira ko iki gikorwa cyo gusura abakora uburaya ni imwe mu ntego z’ishyirahamwe ABASIRWA mu rwego rwo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’intego Leta iba yarihaye mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturarwanda no kugabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi nk’uko byatangajwe na Innocent Bhati umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA
Jacques Komezusenge