Nyabugogo: Inkundamahoro ltd iravugwaho umwanda, akajagari no kubangamira inyungu z’abacuruzi, igashinjwa ruswa

    0

    Abaguze imiryango y’ubucuruzi mu nzu  yitwa Inkundamahoro iherereye Nyabugogo, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu Mudugudu wa Kabeza iravugwamo akajagari n’umwanda ukabije bitizwa umurindi n’ubuyobozi bwayo bujenjeka mu kubahiriza amasezerano ahubwo hakanavugwamo ruswa.

    Ubwo twinjiraga aho iyi nyubako iherereye kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata, twasanze igice cyahariwe guparikwamo imodoka cyuzuyemo ibitunguru, inyanya. Imboga n’imbuto zitandukanye binyanyagiye muri icyo gice kandi biteje umwanda ku buryo bugaragarira buri wese.

    Imodoka zipakira imyaka ziparitse ku buryo budakurikije imirongo ya parikingi, abazunguzayi bacururiza hasi ku tudaro, imyanda irunze muri icyo kibuga, bimwe mu bicuruzwa binyanyagiye aho bitwikirije imifuka, imbere y’amaduka no kubona aho ucisha ikirenge ngo winjire mu iduka biragorana.

    Iki gice kandi kiba cyuzuyemo abakarasi n’abakarani benshi, amafirimbi avuga ukagira ngo ni ugutabaza, kuburyo n’abakorera mu isoko batandukanye bahitamo gusohora ibicuruzwa byabo bakabicururiza muri icyo kibuga kuko nta murongo wo kubishyira kuri gahunda uhari. Iyi niyo sura twasanze mu nzu y’ubuzurizi izwi nk’Inkundamahoro.

    Ubwo twari duhamagawe n’umwe mu baguze imiryango muri iryo soko, aho yatakaga avuga ko abamukodesha bagiye gusezera kubera ako kajagari, kandi nawe ubwe agifite imyenda ituruka kuri ibyo byumba. Uyu mushoramari yagize ati “Ibi byaduteje igihombo gikabije twe abafite imiryango muri iyi nyubako, ndetse n’abacuruzi badukodeshamo bavuga ko bifashe ku munwa kandi ubuyobozi ntibwumva.”

    Iyo wigiye imbere gato, ku ruhande rw’ibumoso bw’iyo nyubako, ubona ahantu abazunguzayi n’abakarani bazinduka igicuku bihagarika, kuburyo umwuka mubi w’izo nkari usanga abacuruzi mu maduka yabo, ariko bagahitamo kwicecekera.

    Karori Mucyo (amazina twamuhitiyemo mu rwego rwo kumurinda) agira ati “ntabwo twanze ko n’abandi bakora, ariko bashake aho bakorera bareke kutubangamira kandi bisa nk’aho bishyigikiwe. Sinumva ukuntu Perezida atabona ikibazo kandi nawe afite iduka” Karori akomeza avuga ko bari kubabwira ntibirirwe bagura iyo miryango niba bari bazi ko bazabazanira akavuyo kangana gutyo.

    Undi mucuruzi ukodesha muri iyi nyubako agira ati “ Ntabwo ushobora gucuruza abakiliya bawe ntaho bafite bakandagiza ikirenge. Usanga baguhamagara bakubwira niba ukiba mu mwanda ungana utyo ngo bajye ahandi”

     Uretse icyo twiboneye n’amaso, imvugo y’abakarani n’abakarasi usanga muri iyo parikingi, ubabajije niba batabangamirwa n’umuvundo w’abantu n’inyanya zinyanyagiye muri parikingi yose, bakubwira ko “ahari akavuyo haba hari amafaranga.”

    Itegeko ry’isangiramutungo ryagizwe urwitwazo

    Iyi mvugo kandi y’abakarani  basa n’abayiziranyeho na bwana Seleman Nshogoza perezida w’Inkundamahoro LTD, usanzwe ucururiza  mu muryango umwe mu nyubako iri hepfo ya parikingi, aho yemeza ko ubuzima bw’abantu barenga ibihumbi 2000 ku munsi banyura muri iyo nyubako bigoye kuhaca akavuyo kuko nta handi bajya.

    Perezida wa Inkundamahoro Seleman ashyirwa mu majwi (foto Intego)

    Perezida Seleman avuga ko ari abantu bava mu mirenge itandukanye baba bashaka amaramuko, bityo we akaba asanga ntacyakorwa.

    Seleman avuga kandi ko hari itegeko ry’isangiramutungo ryasohotse ryemerera buri muntu gukorera ahantu hose, apfa kuba atinjiye mu cyumba cy’undi, ngo bityo gucururiza ku muryango ntacyo abona bitwaye. Ibi ariko bijyanye n’iri tegeko byatumye dusoma iryo tegeko ndetse twifashisha abanyamategeko kugira ngo ryumvikane.

    Abanyamategeko twaganiriye  bavuga ko ibiri muri iryo tegeko ntaho bihuriye no gukorera mukajagari, kuko mu ngingo ya 11 y’iri tegeko, itanga inshingano z’ingenzi ku bakuriye ibice bihuriweho harimo gutuma abagize ishyirahamwe bose bubahiriza uburenganzira bw’abandi, no kubahiriza amasezerano bagiranye n’abandi.

    Iyo urebye mu masezerano (ikinyamakuru Intego cyabonye) usanga Inkundamahoro Ltd itubaha amasezerano yagiranye na Gomalo ariryo shyirahamwe rishinzwe kwishyuza parikingi, cyane ko yafashe uwo mwanya ikawukodesha abantu inshuro ebyiri aho yongeye gukodesha icyo gice na KVFF ariyo kampani ishinzwe abacuruza muri ako kajagari, akaba ari nayo ishyiraho abantu bashinzwe guca ako kajagari iteza.

    Nubwo Seleman avuga ibijyanye n’itegeko, bamwe mu bafite ibyumba muri iyi nyubako bamushinja kubogama kuko ngo afite inyungu nyinshi ziva muri abo bacururiza mu kajagari, ngo kuko hari amafaranga agenerwa nabo, ikindi ngo we akaba akora ubucuruzi butamusaba budahutazwa n’ako kajagari bityo iteka akaba yigira nyoni nyinshi muri icyo kibazo. Bagira bati “Nta tegeko ryemera umwanda nta n’iryemera gukodesha parikingi abantu babiri, yewe ndetse nta n’iryemera gukoresha ahantu mu kajagari”

    Abanyamategeko bemeza ko iri tegeko rikurikijwe abayobozi b’Inkundamahoro ltd bahagarikwa cyangwa inyubako igafungwa (itegeko no 15/2010 ryo ku wa 07/05/2010 rishyiraho kandi rigena imiterere y’isangiramutungo ku nyubako n’imihango ijyanye n’iyandikishwa ryayo)

    Tuvugana n’ubuyobozi bwa GOMALO, Kampani ishinzwe kwishyuza izo parikingi, Bwana Gatete Jean de Dieu umuyobozi ushinzwe icungamutungo yatubwiye iki ikibazo abacuruzi bavuga, yemeza  ko nabo ubwabo ari ikintu kibabangamiye, ndetse bakaba baratangiye ibiganiro n’Inkundamahoro Ltd ariko bakaba bataragikemura.

    Ati “ Natwe tubabazwa n’uko twakodesheje ahantu, bwacya bakahakodesha n’abandi inshuro ya kabiri, kandi batarabanje kutugisha inama”

    Cyakora avuga ko mu biganiro bagiranye n’Inkundamahoro Ltd bari bemeranyije ko abo bantu bacuruzi imboga ku miryango no muri parikingi, bazajya bazinduka ariko saa mbiri bakaba bamaze kuhavana akajagari, ariko ngo ntibyubahirijwe kuko hari n’ibicuruzwa bihamara n’iminsi irenga ibiri bitaracuruzwa kandi bitekeretse ku miryango y’abandi bacuruzi.

     Managing Director w’Inkundamahoro Bwana Emil Niyonshuti we yatubwiye ko ikibazo cy’akajagari atari bo bagiteje , ko bagiye bafata ingamba bakirukana abo bantu, ariko Minicom na Minagri  ikabahamagara ibabwira ko bari kubuza abacuruzi bava mu ntara kuzana ibicuruzwa I Kigali, bugacya babireka akavuyo kakagaruka.

    Emil Ngirinshuti umuyobozi wa Inkundamahoro yemera ko yishe amasezerano nubwo nta kundi yabigenza (Foto Intego)

    Avuga ko yanagerageje kubikemura ngo bave muri iyo parikingi n’imbere y’imiryango y’abandi, ariko ngo bakanga kuko bavuga ko bashobora guhomba. ati “biriya bitunguru bibonye Stock niho ikibazo cyarangira”

    Kubijyanye na ruswa ivugwa mu mikorere ye ‘abo bacururiza mu kajagari, yabiteye ubwatsi, avuga ko ikibazo kizwi n’inzego zitandukanye ko n’umugi wa Kigali wabakoreshe inama ariko Babura igisubizo.

    Iyi nyubako iri Nyabugogo izwi ku izina ry’inkundamahoro, ni imwe mu nyubako zifitanye imanza na BRD, kubera amafaranga y’umurengera batemera ko babereyemo ibi banki, ndetse ibi bikaba byaratumye bamwe mu baguzemo ibyumba bafatirwaibyangombwa byabo, nabyo tuzagarukaho mu nkuru yacu itaha.

    Turacyashakisha abayobozi b’umujyi wa Kigali kugira ngo batubwire ingamba bafite ku gukemura iki kibazo dore ko ubuyobozi bwa Inkundamahoro ltd buvuga ko icyo kibazo kizwi.

    Facebook Comments Box
    Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
    Previous articleNyuma ya Perezida wa Ferwafa abandi bane barimo abakomiseri beguye
    Next articleUganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse gutorwa rigiye gusubirwamo

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here