Home Amakuru Uganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse gutorwa rigiye gusubirwamo

Uganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse gutorwa rigiye gusubirwamo

0

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ryemeye ko itegeko rihana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe (bazwi nk’abatinganyi), ryemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi gushize, risubizwa muri iyo nteko kugira ngo ryongere risuzumwe.

Mu nama ku wa kane na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, unakuriye ishyaka rya NRM, abadepite bemeranyijwe ku “bitekerezo ku ivugurura ryawo [umushinga w’itegeko]”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’inama y’abadepite ba NRM.

Muri zimwe mu ngingo zawo, uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi – banazwi nk’aba LGBT – ndetse n’igihano cy’urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

Ayo mavugurura Perezida Museveni yifuza ko akorwa kuri uwo mushinga w’itegeko ntaramenyekana.

Iyo itegeko ryemejwe n’inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kigera hafi ku kwezi cyo kurishyiraho umukono, kuryanga cyangwa kurisubiza abadepite ngo barivugurure hanyuma inteko yongere iritorere.

Perezida Museveni yavuze kenshi ko ingingo y’ubutinganyi icyeneye kuganirwaho kurushaho.

Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’amajwi ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi no ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyaka NRM ni ryo ryiganje mu nteko ishingamategeko – ndetse aho rihagaze ku itegeko runaka buri gihe ni ho hagira ijambo rikomeye (ni ho hatsinda).

Abanenga iri tegeko bavuze ko rishishikariza kwanga abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri muntu wese ucyekwaho kuba ari umutinganyi rizamugiraho ingaruka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyabugogo: Inkundamahoro ltd iravugwaho umwanda, akajagari no kubangamira inyungu z’abacuruzi, igashinjwa ruswa
Next articleByemejwe: Bunyoni wari minisitiri w’intebe w’Uburundi arafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here