
Imibare itangwa n’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka abaturage 4810 basanzwemo malariya mu gihe mu kwezi kwakurikiyeho kwa Werurwe nabwo abagera ku 4665 bayirwaye ikaba yarashegeshe cyane abo mu Murenge wa Karangazi. Benshi mu bayirwaye ku kigero kiri hejuru ya 65% bayivuwe n’abajyanama b’ubuzima.
Ibishanga bihingwamo umuceli, kurara hanze barinze ibigori, abahimukira benshi batahamenyereye no kubana n’ibidendezi by’amazi kubera ibura ry’amazi ni zimwe mu mpamvu abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bahurizaho kuba intandaro ya Malariya nyinshi muri aka Karere.
Kanamugire wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko mu kwezi gushize yarwaye malariya aranayirwaza ahanini bitewe n’amazi yari yararetse yororokeramo imibu
Kanamugire ati : « Ubu ayo mazi twarekaga turayapfundikira imibu ntiyabona uko ihororekera, abayobozi bansabye kujya mpora nyapfundikiye igihe imvura ihise, malariya narayirwaye nyirwaza n’umwana we birakomera kuko yamaze imiti yambere ntiyakira bimusaba gusubirayo bamuha iya kabiri niyo yamukijije. »
Musanabera wo mu Murenge wa Katabagemu, we avuga ko atarwaye cyangwa ngo arwaze malariya ariko ko azi abaturanyi be benshi bayirwaye bitewe n’ibishanga bihingwamo umuceli.
Musanabera ati : “ Mu gihe cy’itumba cyane iyo bari gutera umuti mu muceli, imibu iriyongera na malariya igahita yiyongera, sinzi icyo bakora ngo bicike kuko n’uwo muti w’umuceli uba ukenewe.”
Murekatete Juliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bagifite imbogamizi ku guhashya malariya, zishingiye ku miterere y’Akarere irimo kuba gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi ndetse n’ubuhinzi bw’umuceli bukorerwa mu bishanga hihisha hakanororokera imibu.
Murekatete ati : « izi twasanze atarizo mpamvu nyamukuru zitera ubwiyongere bwa Malariya, impamvu zikomeye ubu turi kurwana nazo ni ugushishikariza abaturage gutema ibihuru bibakikije no kuba kure y’ibidendezi by’amazi y’inka kuko hari aho usanga babana nabyo kandi byororokeramo imibu itera malariya. »
Umuyobozi w’akarere wungirije akomeza avuga ko ubu bashyizeho ingamba zikomeye nk’umwihariko wa Nyagatare mu kurwanya Malariya.
Ati : « ubu twazamuye umubare w’abajyanama b’ubuzima bavura malariya bava kuri babiri bagera kuri bane, dusura buri rugo rufite umuntu urwaye malaria tukahava tumenye icyayimuteye n’icyakorwa kugirango atanduza abandi. »

Kayitesi avuga ko kubijyanye n’ubuhinzi bw’umuceli n’ibigori aho imibu itera malariya yihisha ikanororekara bari gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS, kubafasha kubona imiti iterwa mu bishanga.
« Ubu dutera imiti mu nzu gusa, turasaba ko badufasha tugatera n‘aho hose mu bishanga no mu yindi mirima ndetse n’imiti abaturage bisiga igihe batari mu ngo zabo nayo ikaboneka ku giciro gito kandi ahantu henshi. »
Izi ngamba ziyongerao izindi zo gushishikariza abaturage kurara mu nzitiramibu no kuziha abatazifite, kubashishikariza kwisiga imiti yirukana imibu mu gihe batinze kugera mu ngo zabo no gutera imiti mu nzu zose.
N’ubwo imibare y’abandura Malariya iri hejuru abaturage ba Nyagatare bashimirwa ko bajya kuyivuza hakiri kare kuko aribyo bituma idatwara ubuzima bwabo cyangwa ngo bajye kuyivuza baramaze kuremba. Mu myaka ibiri ishize abantu batandatu nibo bishwe na Malariya muri aka Karere.
Akarere ka Nyagatare ni akagatandatu mu Gihugu mu kugira abaturage benshi barwaye malariya mu mezi abiri ashize nyuma ya Gasabo, Kicukiro, Bugesera Gisagara na Nyarugenge. Malariya yibasiye cyane Uturere 15 mu gihugu kuko twihariye 86% y’abarwayi ba malariya mu Gihugu hose.
Uturere 15 twazahajwe na Malariya kurusha utundi muri Gashyantare
