Home Ubuzima Nyarugenge: Abikorera imizigo barasabwa kujya kwipimisha Corona Virusi

Nyarugenge: Abikorera imizigo barasabwa kujya kwipimisha Corona Virusi

0

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko isize mu kato amasoko 2 ari mu karere ka Nyarugenge, rimwe riherereye mu mujyi rwagati n’irizwi nko kwa Mutangana riherereye Myabugogo hagaragaye ubwiyongere bw’abanduye Covid-19, ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwasabye abakorera mu masoko yashyizwe mu kato kwihutira kwipimisha by’umwihariko abakora akazi ko kwikorera imizigo.

Bimwe mu bicuruzwa byasandaye kubera kubyimura igitaraganya (foto net)

Kuri uyu munsi wa mbere nta bucuruzi bwayabereyemo keretse urujya n’uruza rw’abimura ibicuruzwa byangirika.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy, yatangaje ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye ko nyuma y’ifungwa ry’ayo masoko kubera COVID-19, abahacururizaga n’abakoraga ubwikorezi bazwi nk’abakarani, bagomba kuba bagumye mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali rifunga utwo duce ryashyiriwe hanze.
Uyu munsi abakorera ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana, bayiranguriye ku yandi masoko yagiye ashyirwaho.

Ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto ziva mu ntara y’amajyaruguru byakorewe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya mu mugi wa Kigali.

Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto ziva mu bindi bice by’igihugu nko mu burasirazuba no mu magepfo, byakorewe ku Giti cy’Inyoni no ku yandi masoko atandukanye aherereye mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Abakora ibikorwa byo kuranguza no kurangura ibirayi byakorewe ku madepo aherereye mu kagari ka Nzove umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Kugeza kuri iki Cyumweru abari ku wa 16 Kanama abamaze kwandura ubu burwayi mu Rwanda bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye ku wa 16 Kanama 2020.

Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 muri Kigali gusa.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGukuramo inda, icyaha cy’abakene-Tom Mulisa
Next articleKwambara Maske ni ukwirinda ukarinda n’abandi-Otto Muhs

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here