Home Ubuzima Gukuramo inda, icyaha cy’abakene-Tom Mulisa

Gukuramo inda, icyaha cy’abakene-Tom Mulisa

0
Umunyamategeko akaba n’umushakashatsi Tom Mulisa (foto Intego)

Bwana Mulisa umuyobozi w’umuryango uharanira guteza imbere uburenganzira bugenwa n’amategeko n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari GLIHD Rwanda, avuga ko abagore n’abakobwa bakuze, bize kandi bafite amafaranga badakunze kugaragara mu bajya muri gereza kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Ngo nyamara si uko batabikora, ahubwo kubera ko bafite amafaranga bagana amavuriro bakabikora neza, ntibibagireho ingaruka.

Naho abakobwa bakennye, abakozi bo mu ngo, abakiri bato, abiganje mu byaro usanga aribo benshi bafunze bazira gukuramo inda, kubera ko babikora mu buryo bwa gakondo, bihishahisha, bibagiraho ingaruka zikomeye kandi bikamenyekana vuba kuko abenshi birangira bajyanye kwa muganga igitaraganya.

Umuryango GLIHD Rwanda, wemeza ko Leta isizeho uburyo bwo gusobanura ingingo z’itegeko rigenga uburyo umuntu ashobora gukuramo inda atifuza, byafasha mu kugabanya ibyaha ndetse bikanarengera ubuzima bwa benshi mu bapfa bagerageza kwikuramo izo nda zitifuzwa.

Amategeko yo gukuramo inda, yatumye imibare yiyongera

Kanyamanza Eugene umukozi wa RBC (Foto Intego)

Ku wa 6 Kanama uyu mwaka, Kanyamanza Eugene umukozi mu ishami rishinzwe kubungabunga  ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, yavuze ko ubu hasohotse itegeko rihana uwakuyemo inda, ariko rigatanga uburenganzira bwo kuyikuramo ku mpamvu zitandukanye.

Ibi byatumye mu mwaka wa 2019 kugera 2020 abantu bagannye amavuriro gukuramo inda barenga 150, mu gihe mu myaka yashize ubwo itegeko ryari ritaravugururwa hagati ya 2012 kugera 2018 abagannye amavuriro gukuramo inda bari 7 gusa nk’uko bigaragazwa n’isesengura ryakozwe n’umuryango HDI.

Imbabazi za perezida zifatwa nk’intsinzi.

Perezida wa Repubulika amaze guha imbabazi abagore barenga ibihumbi 8 bafunzwe bazira gukuramo inda, mu gihe abari muri gereza barengaga ibihumbi 12, nyamara abagabo babaga barazibateye bidegembya.

Ibyo nibyo bishingirwaho n’umuryango GLIHD Rwanda, uvuga ko hakwiye kubaho isesengura ku kibazo cy’abantu bakuramo inda, bagasobanurirwa byimbitse, kuko abenshi baba barafashwe ku ngufu cyangwa barasambanyijwe, ariko bakirinda kubivuga mu miryango  yabo, ari nayo mpamvu bagerageza gukuramo inda bihishe bikabaviramo gufungwa.

Umulisa Husna Vestine, umuyobozi wungirije wa GLIHD (foto Intego)

Umulisa Husna Vestine umuyobozi wungirije wa GLIHD Rwanda, avuga ko ikibazo gikomeye atari itegeko, ahubwo ni inzego z’ubuzima zitubahiriza iri tegeko, kuko ntabwo buri muganga yemerewe gufasha ushaka gukuramo inda,  cyane cyane ku bigo nderabuzima ahegereye abaturage bakeneye iyo serivisi, bityo bituma nubwo itegeko rihari ushaka gukuramo inda ahitamo kubikora mu buryo butemewe aho kujya ku ivuriro rikuru ahari abaganga bemewe kuko bamwe hababera kure, kandi no kubona muganga bikaba urugamba.

Gukuramo inda byoroshye kurusha kubyara.

Amahirwe yo kubaho ku muntu ukuramo inda ari hejuru kurusha ku mugore ujya kubyara, ibi byemezwa n’ubushakashatsi.

Iyo ufite impamvu ziteganywa n’itegeko, ushobora gukuramo inda, umunsi umwe ndetse ukanasubira mu mirimo, iyo bikozwe na muganga wemewe n’amategeko.

Gukuramo inda byifuzwa  na benshi

Shadia Nyirangaruye (si amazina ye nyakuri), yabwiye ikinyamakuru Intego ko yakuyemo inda ku bushake, kandi ko yasubiye ku kazi uwo munsi.

Avuga ko yari yabanje kugirwa inama  na mugenzi we yo kujya kubikorera mu gihugu cya Kongo, ariko agatinya.

Ati “ndabizi neza ko iyo utagiye kwa muganga uba ushobora gupfa.” Cyakora ngo byamuhagaze amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 60 na 80.

Mukeshimana we utwite inda y’amezi 7 avuga ko yatekereje gukuramo inda, agatinya gufungwa, ngo nyamara nubwo arengeje imyaka 18 yafashwe ku ngufu n’umusore ahita amwihakana.

Ibi byose bituma bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko gukuramo inda byakurwa mu byaha biri mu Rwanda, bikajya bikorwa n’ubyifuza wese, cyakora hagashyirwaho n’uburyo butandukanye bwo kwirinda inda zitateganyijwe. https://www.youtube.com/watch?v=WUhQLx91jTI

Iyi video iri kuri You Tube channel ya IPAS igaragaza ubuzima butoroshye abagore bakuramo inda bahura na bwo.

Itegeko ririho mu Rwanda rihana nta guca ku ruhande umuntu ukuramo inda cyangwa ufashwa kuyikuramo.

cyakora iri tegeko ritanga uburenganzira ku bagore bafite ibibazo byihariye, harimo kuba iyo nda ishobora guhitana ubuzima bw’umubyeyi, mu gihe utwite yafashwe ku ngufu, mu gihe utwite adafite imyaka y’ubukure,  kandi kuri izi mpamvu zose nta bimenyetso usabwa na muganga, cyakora wandika urupapuro ruvuga impamvu aribyo wahisemo.

Kuri izo mpamvu tuvuze haruguru, ushobora guhitamo kubyara umwana wawe, keretse gusa ari muganga ufashe icyemezo ku mpamvu zo kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

MLU

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMiss Josiane yongeye kwandika amateka
Next articleNyarugenge: Abikorera imizigo barasabwa kujya kwipimisha Corona Virusi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here