Home Politike Nyirasafari Esperence aricuza ku kuba atarahagaritse iyimikwa ry’umutware w’abakono

Nyirasafari Esperence aricuza ku kuba atarahagaritse iyimikwa ry’umutware w’abakono

0

Visi perezida wa Sena y’u Rwanda Espérance Nyirasafari yavuze ko yakoze amahano kubera kwitabira umuhango w’“iyimikwa ry’umutware w’Abakono”, mu nyandiko yatangaje kuri Twitter isaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Uwo muhango umaze iminsi uvugwaho mu Rwanda wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi witabiriwe na bamwe mu bakomeye ndetse n’abasirikare bamwe b’abofisiye bakuru.

Gusaba imbabazi kwa Nyirasafari akabyandika kuri Twitter gukurikiye ibyo yari yakoze mu mvugo mu nama y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho n’abandi bamwe mu bitabiriye uwo muhango basabye imbabazi.

Mu nyandiko ye, Nyirasafari yagize ati: “Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda”, yongeraho ko atari akwiye “kwitabira igikorwa nka kiriya”.

Nyirasafari umaze imyaka hafi ine yungirije umukuru wa Sena y’u Rwanda, yavuze kandi ko yakoze “amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Umuryango FPR-Inkotanyi mu cyumweru gishize ryasohoye itangazo ryamagana uwo muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze wo kwimika umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono. Hari hashize ibyumweru urangiye.

Hakurikiyeho gusaba imbabazi kwa bamwe mu bawitabiriye nka Jean Marie Vianey Gatabazi wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’umunyemari Justin Kazoza wari wimitswe nk’umutware w’Abakono.

Mu nama ya FPR ku cyumweru, Jenerali James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame yumvikanye avuga ko bamenye iby’uwo muhango kubera abasirikare batatu bakuru bawitabiriye, kandi ko abo basirikare atavuze amazina bafunzwe.

Muri iyo nama Jenerali Kabarebe yaburiye abanyarwanda ko baretse abantu bagakomeza kwishyira hamwe mu moko yabo byasubiza igihugu mu macakubiri.

Nyirasafari, wigeze kuba minisitiri w’umuco na siporo, mbere akaba yari minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ubu akaba ari visi perezida wa sena niwe mutegetsi wo hejuru wari mu bitabiriye uwo muhango.

Amategeko avuga iki?

Abakurikiranye ibyakurikiye uko kwimika umutware w’Abakono bagiye bibaza niba ibyo bakoze bigize icyaha cyangwa ari uburenganzira bwabo.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ari naryo tegeko rikuru, rivuga ko “uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya”.

Ariko irangashingiro ry’iryo tegeko rikavuga ko Abanyarwanda biyemeje “gukumira no guhana” ibirimo “amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rw’Ikirenga nti rwasomye uwanzuro w’urubanza Leta iregwamo isabwa guhindura itegeko
Next articleHari itegeko rigiye kumara umwaka mu kabati ntazi nyirako  – Senateri Evode
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here