Ku mugoroba wo kuri uyu wambere Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe, ayiyoboye nyuma y’icyumweru kimwe inama y’abaminisitiri iteranye ifata imyanzuro itandukanye yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama iteranye nyuma y’iminsi 8 hateranye indi nayo yateranye mbere y’igihe cyari cyatanzwe kubera ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19.
Inama y’abaminisitiri yabaye muri Gicurasi yashyizeho imyanzuro yagombaga kumara ukwezi ariko ntibyakunze ko kurangira kuko hahise haterana indi y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro itandukanye yo kugabanya umubare w’abagenda mu modoka rusange inagabanya amasaha abantu bagomba kugerera mu rugo.
Usibye iyi myanzuro yari yatangajwe n’inama y’abaminsitiri nyuma yaho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo yahise isohora andi mabiriza yasabaga abaturage kutava mu Karere ka rubavu no mu Mirnge imwe n’imwe y’Akarere ka BUrera na Nyagatare.
Iyi nama iteranye mu buryo budasanzwe kandi vuba iteye benshi kwibaza imyanzuro mishya igiye gufata nyuma y’icyumweru bahawe indi.
Ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 mu mujyi wa Kigali no mu tundi Turere bukomeje gutera inkeke kuko n’ibitanda byakirirwaho abarwayi mu bitaro nabyo biri hafi gushira.
Si mu Rwanda gusa ubwandu bushya bwa Covid-19 buri kwiyongera mu buryo budasanzwe kuko biri mu bihugu byinshi by’Afurkia cyane ko nko muri Uganda basabye abaturage bose kuguma mu ngo zabo.