Kuri uyu wambere hari hateganyijwe ibiganiro bihuza Perezida Kagame na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi, ibi biganiro byari kubera i Doha muri Qatar ariko ntibikibaye nk’uko byemezwa na Radio y’Abafaransa RFi.
Iyi radiyo ivuga ko Felix Tshisekedi yanze kubyitabira ku munota wanyuma mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ho ntakibazo bari bafite cyo kubyitabira.
Nta mpamvu yigeze itangwa yatumye Perezida Tshisekedi atitabiriye ibi biganiro n’ubwo byari kwitabirwa na Perezida w’Uburundi Evariste ndayishimiye ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Umuvugiizi wungirije wa guverinoma y’u rwanda yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko leta ya Congo ikomeje kugaragaza ko idashishikajwe no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Mukuralinda ati: ” Wasabye ibiganiro by’ubuhuza, utumirwa guhura n’u Rwanda nyuma wanga kwitabira. niba wanga kuganira ni inde uzagufasha gukemura ibibazo”
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Congo aho Congo ishinja u Rwanda gukomeza gufasha umutwe wa M23, ibi birego u Rwanda rumaze igihe rubihakana ahubwo rugashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kunanirwa gukemura ibibazo by’abaturage bayo ari nabyo bituma havuka imitwe myinshi irwanya ubutegetsi irimo na M23.