Mbere y’umwaka umwe ngo manda ya perezida Kagame irangire, yakoze impinduka muri minisiteri zitandukanye, ahindurira bamwe mu baminisitiri imirimo abandi ntiyabaha indi mirimo.
Mu mpinduka zikomeye zakozwe ni muri minisitiri y’uburezi aho uwari minisitiri w’uburezi, Valentine Uwamaliya, yakuwe muri iyi Minsiteri ajyanwa kuyobora minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Twagirayezu Gaspard, wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushiznwe amashuri abanza n’ayisumbuye niwe wagizwe minisitiri w’uburezi.
Irere Claudette, wari umunyamabanga wa leta muri minsiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga yagizwe umunyamabanga wa Leta muri iyiminisiteri. Iyi minisiteri yari isanzwe ifite abaminisitiri batatu ubu isigaranye babiri.
Fanfan Kayirangwa Rwanyindo, wari misisitiri w’umurimo niwe wasimbujwe ntihatangazwa izindi nshingano ahawe. Muri iyi minisiteri yasimbuwe na Jeanette Bayisenge, wayoboraga minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Sandrine Umutoni, niwe wasimbuye Bamporiki Edouard, ufunzwe ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko.
Mu zindi mpinduka zabaye, ni Maj Gen Murasira Albert, wari uherutse kuvanwa ku mwanya wa minisitiri wingabo, yahawe kuyobora minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Kayisire Solange, wayoboraga minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi we yagizwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.
Impinduka zose zakozwe muri guverinoma