Home Ubutabera Perezida Kagame yasubije abasaba ko Rusesabagina yarekurwa

Perezida Kagame yasubije abasaba ko Rusesabagina yarekurwa

0

Ubwo yagaragazaga ishusho y’igihugu muri uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atatunguwe n’amajwi amaze iminsi yumvikana y’abasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, avuga ko uri mu makosa atabura abamubona nk’umwere.

Kuva igihe Rusesabagina yafatiwe, hari abantu batandukanye bagenda bavuga ko akurikiranywe kubera impamvu za politiki, bityo bagasaba ko arekurwa.

Uherutse ni Carolyn B. Maloney, Umudepite ukuriye Komite ishinzwe Iperereza n’amavugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Paul Rusesabagina.

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyakozwe nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina byari byitezwe.

Kagame ati “Ibi ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, twumva neza Isi tubamo. Nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.”

yongeyeho ko no mu muryango iyo hari umuntu wakoze amakosa, ntabwo abo mu muryango bose bemera ko yakosheje.

Ati “Ni amateka twabayemo. Urebye ahahise hacu twagize imiryango, bamwe bajya kwica abo mu yindi miryango, abasigaye mu miryango batakoze ibyaha birabagora kwemera ko umuntu wabo yakoze icyo cyaha, bashakisha uburyo bwo kumuhishira.”

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu batabariza Rusesabagina, bashobora kuba bamuzi igice, batazi uruhande rwe rubi. Icyakora, yavuze ko hashobora kuba hari n’abazi ukuri, bakakwirengagiza.

Ati “Ndakeka ko bariya bantu banditse amabaruwa bavuga ibintu bitandukanye, bashobora kuba badafite amakuru cyangwa bayafite bakayirengagiza cyangwa bagatekereza ko amakuru ntacyo amaze, cyangwa se bati uyu muntu ni uw’ingirakamaro kurusha abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bye.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutekereza ibintu bitandukanye ariko ko bidakwiriye kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko n’itangwa ry’ubutabera.

Yijeje ko ubutabera buzakora akazi kabwo kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina babone ubutabera.

PauL Rusesabagina

Rusesabagina akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda hamwe n’abandi bantu 18 ku byaha icyenda bikomeye birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, kujya mu mutwe w’iterabwoba, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atigeze yihishira mu mugambi we wo gukora ibyo byaha akurikiranyweho, nk’aho hari amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2018 nka Perezida wa MRCD Ubumwe n’Umutwe wayo wa Gisirikare witwa FLN. Muri ayo mashusho, Rusesabagina ygaragaje ko ashyigikiye urubyiruko rwo muri FLN, mu buryo bweruye akaruhamagarira gushoza intambara ku Rwanda.

Twabibutsa ko urubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 26 Mutarama 2021. Bazaburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrezida Pierre Buyoya yaba yazize Covid-19
Next articleIkipe ya AS Kigali FC yateye mpaga KCCA kubera Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here