Perezida Kagame avuga ko ibyo kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu kuri manda ya 4 biri mu maboko y’abaturage n’ubwo nawe ashobora kwifatira ikindi cyemezo.
Aganira n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa mu rugendo arimo yabajijwe ku kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri 2024, avuga ko we ku ruhande rwe asaba kugira ubuzima bwiza ibindi bikaba ari uguhitamo kw’Abanyarwanda.
” Hejuru yabyose ni ugusaba Imana kugira ubuzima bwiza kuko nibyo bindeba ku giti cyanjye, naho ku bindi bya politiki Abanyarwnada nibo bazemeza igikwiye, nanjye nshobora gufata icyemezo n’ubwo abanyarwanda baba bavuze ko babishaka, nubwo ari ikintu gikomeye nshobora kubabwira ko nshaka guhindura akazi.”
Perezida Kagame amaze imyaka 21 ayoboa u Rwanda nyuma yo kubisabwa na benshi muri 2017 ubwo yari arangije manda ze ebyiri abanyarwanda bagasaba guhindura itegeko nshinga ngo akomeze abayobore.
Perezida Kagame yemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kugeza mu mwaka w’i 2034 nkuko itegeko nshinga ryatowe mu 2003 rikavugururwa muri 2015 ribyemera.