Home Politike Hari ikizere ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka wa 2021

Hari ikizere ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka wa 2021

0

Komisiyo y’Igihugu  y’Amatora itangaza ko iri gukora ibishoboka kugirango amatora y’abagize inzego zibanze aherutse gusubikwa kubera Covid-19 abe yasubukurwa mbere yuko uyu mwaka wa 2021 urangira

Itegeko ngenga rivuguruye rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n’imitwe yombi y’inteko  ishinga amategeko, riha Guverinoma ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama z’igihugu ndetse no kugena ikigomba gukurikirahoMuri iri tegeko ngenga ryatowe muri Mutarama 2021 riha ububasha Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu gusohora iteka risubika amatora y’inzego zibanze kubera inzitizi ntarengwa (Covid-19 kuri ubu) no gusohora irindi tegeko teka risubukura amatora iyo izo nzitizi ntarengwa zarangiye cyangwa zavuyeho.

Kuri ubu inzitizi ntarengwa  ihari yatumye amatora y’inzego z’ibanze asubikwa ni icyorezo cya Covid-19. Aya matora yagombaga kuba muri Mutara 2021 kuko aribwo abari mu buyobozi bwinzego zibanze butorerwa  bagombaga kuba barangije manda yabo.

Umunyamabanga wa komisiyo y’Igihug y’amatora Munyaneza Charles, avuga ko hari ibitekerezo biri gutangwa n’inzego zitandukany harebwa uko ayo matora yakorwa  muri uyu mwaka.

“ Hari ibirimo bitekerezwaho hagati yacu na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ndakekako mu minsi iri imbere bizafatwaho umwanzuro..” Munyanzeza akomeza agira ati “Ubwo kino cyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanya umurego n’Abanyarwanda bakaba bagenda bakingirwa, biratuma ari  Komisiyo  y’Amatora na  Minisiteri y’Ubutgetsi bw’Igihugu bareba uburyo ayo matora yasubukurwa vuba bishoboka.”

Minisiteri y’Ubutegsti bw’Igihugu ntiyifuje kugira icyo itangaza kuri iyi ngingo kuko umuvugizi wayo yemeje ko amakuru y’amatora yatangwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora

Bamwe mu baturage bavuga ko isubikwa ry’aya matora ryabereye bamwe mu bari barangije manda yabo inyungu n’abandi ribabera ibihombo.

Habimana Jean Claude umutarage wo mu mujyi wa Kigali ati: “ Hari ababyungukiyemo cane nk’aba Meya bari barangije manda imwe bashaka iya kabiri kuko babonye umwanya wo kwikosora no kongera kujya kuganiriza n’abagize inteko ibatora  , hari n’abandi ba  Meya bari barangije manda zabo ebyiri bitegura kujya mu yindi mirimo cyangwa izindinshingano kuko batemerewe kongera kwiyamamaza. Byabaye ngombwa ko bakomeza akazi kandi batarabiteguye bikaba byakwica indi mishinga biteguraga kujyamo.”

Amatora yasubitswe ashobra gusubukura muri uyu mwaka arareba  abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, urw’Akagari, urw’Umurenge n’urw’Akarere;Itora ry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, mu nzego z’imitegekere y’Igihugu.

Muri ba bayobozi b’Uturere  27 mu gihugu, babiri gusa nibo babashije gusoza manda ebyiri zikurikirana kuko abandi bagiye beguzwa cyangwa bagasezera ku kazi kubera izindi mpamvu. Abo ni Habitegeko François uyobora Nyaruguru guhera mu 2011 na Nzamwita Deogratias uyobora Akarere ka Gakenke kuva muri uwo mwaka.

Safi Emmanuel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasubije abibaza niba aziyamamaza muri 2024
Next articleabagore bagiye kwemererwa kujya bashaka umugabo urenze umwe icyarimwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here