Urugendo rw’amateka rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, mu Rwanda rurangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu asezerwaho na perezida kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Urugendo rwa Perezida Macro rw’iminsi ibiri mu rwanda rwatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 27 Gicurasi 2021 rurangwa no gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yanemereye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Macron yanasuye ishuri ry’ubumenyi ngikro rya Tumba (IPRC Tumba) aganira n’abanyeshuri n’abayobozi b’iri shuri nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Ku mugoroba yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere y’uko afungura ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikigo kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye, kikazaha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’Abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.
Ibikorwa bye bya nyuma byakurikiwe n’Abanyarwanda kwari ugukurikira umukino wa basketball wahiuje Patriots yo mu Rwanda na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique mu mikino ya BAL iri kubera mu Rwanda. uyu mukino yawukurikiye ari kuganira na perezida Kagame.
Usibye ibi bikorwa yasuye urugendo rwa Perezida Macron ruzibukirwa no ku nkingo za Covid-19 zirenga ibihumbi 100 yaje yitwaje ava mu bufaransa azizaniye u Rwanda nk’impano.
Biteganyijwe ko peerzida Macron yerekeza mur Afurika yepfo aho agiye kubonana na Perezida ramaphoza w’iki Gihugu.