Ku nshuro ya mbere Perezida William Ruto, yavuze ku cyemezo giherutse gufatwa n’urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu cyo kwemerera imiryango y’abatinganyi (LGBTQ) gukorera mu Gihugu nk’indi miryango yose iharanira uburenganzira bwa mtuntu.
Ku wa gatanu, w’icyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko icyemezo cyo kwima abatinganyi uburenganzira bwo kwandikisha imiryango yabo itari iya Leta (NGO/ONG), ari ivangura n’ubwo kuryamana kw’abahuje ibitsina bitemewe mu gihugu.
Ibi byakurikiye icyemezo cyafashwe mu 2013 n’inkiko z’ibanze cyo kwangira abatinganyi bo muri Kenya kwandikisha imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kubabuza guharanira ko bemerwa mu Gihugu.
Kuri uyu wa kane, Perezida Ruto yavugiye i Nairobi, ko yubaha icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ariko ashimangira ko indangagaciro n’idini bya Kenya bitemera ubutinganyi.
Perezida Ruto ati: “Uranzi neza, Ndi umugabo wubaha Imana n’ubwo biriya byose byabaye mu rukiko, n’ubwo twubaha Inkiko, umuco, indangagaciro, ubukirisitu na Isilamu ntibishobora kwemerera abagore gushyingiranwa, cyangwa abagabo kurongora bagenzi babo ,”
Mu itegeko nshinga rya Kenya, ibikorwa by’ubutinganyi birabujijwe no mu gitabo cy’amategeko ahana cyo mu 1930.
Umuntu wese uhamwe n’iki cyaha muri Kenya ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’ine.
Ntabwo ari ubwambere Perezida Ruto avuze ku burenganzira bw’abatinganyi mu gihugu. Nyuma gato yo gutangazwa ko yatorewe kuba perezida muri Kanama umwaka ushize, Ruto yahaye ikiganiro CNN, aho yabajijwe kuri iki kibazo.
Ruto, no mu gihe cye cyo kwiyamamaza na mbere yaho yari yavuze ko muri Kenya nta mwanya w’abatinganyi uhari, yongeye gushimangira iyi mvugo ye agira ati: “Dufite amategeko ya Kenya, dufite itegeko nshinga rya Kenya, dufite imigenzo; tuzakomeza kubahiriza. ”
Icyo gihe yabwiye ikinyamakuru cy’Abanyamerika ko Kenya yubaha abantu bose n’ibyo bemera, yongeraho ko: “Natwe dufite ibyo twemera kandi twizeye ko natwe tuzubahwa.”