Home Politike Mukeshimana yirukanwe muri guverinoma yari amazemo imyaka umunani

Mukeshimana yirukanwe muri guverinoma yari amazemo imyaka umunani

0

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu gihe Madamu Clarisse Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RAB.

Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.

Mbere yaho yari Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.

Ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.

Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Musafiri abaye Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.

Mu nama y’Umushyikirano iherutse Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye kandi buhendutse, gufata neza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwegera abahinzi n’aborozi, kuborohereza kubona inguzanyo n’ubwishingizi.

Ati “Nka leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari […] muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze.”

Dr Ndabamenya Telesphore wagize Umuyobozi Mukuru wa RAB yari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mbere yaho yabaye Umuyobozi ushinzwe umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri RAB.

Dr Ndabamenye asimbuye Dr Alexandre Rutikanga utari umaze iminsi muri RAB dore ko yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo tariki 31 Mutarama 2023. Yari amaze iminsi 32 ku buyobozi bw’icyo kigo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Ruto yavuze ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ureba abatinganyi
Next articleBurundi: Abashakaga gutangiza imiryango ivugira abatinganyi barafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here