Home Ubutabera Prof Harelimana Jean Bosco wasuzuguye PAC yatawe muri yombi

Prof Harelimana Jean Bosco wasuzuguye PAC yatawe muri yombi

0

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Harelimana Jean Bosco, wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA.

RIB ivuga ko yamutaye muri yombi nyuma y’igihe ari gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyaranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Ukekwaho ibyaha afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Mu gihe ibi byaha byaba bimuhamya yahabwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga iri hagati ya miliyoni ebyiri (2) na miliyoni eshanu (5) nk’uko biteganywa n’itegeko rigena amasoko ya Leta.

PAC yagize uruhare mu ifungwa rya Harerimana Jean Bosco

Kuri uyu wa kane ari nawo munsi Harerimana yatawe mu yombi yagombaga kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ngo asobanurire mu ruhame uko umutungo w’ikigo yari abereye umuyobzi wakoreshejwe nabi nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Harerimana yasuzuguye iyi komisiyo yamutumyeho,asuzugura umuyobozi wamusimbuye wabimwibukije anasuzugura umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda wamuhamagaye anamwoherereza ubutumwa bugufi amwibutsa iki gikorwa.

Harerimana yanze kugira uwo asubiza mu bamwibutsaga iki gikorwa bose kugeza ubwo isha yo kwitaba yari igeze yoherereza ubutumwa uwamusimbuye amubwira ko atari buboneke kuko ari mu kiruhuko cy’iminsi itanu cy’uburwayi (repo medical).

Abadepite bagize iyi komisiyo bavuze ko batari bugaruke kuri icyo kiruho cy’uburwayi kuko atari abaganga ariko ko baratinda cyane ku gusuzugura abamutumyeho ntabavugishe.

Muri iri bazwa hagaragaye ibibazo bitandukanye bishingiye ku masoko yatanzwe mu buryo bunyarinyije n’amategeko no gusesagura umutungo.

Byaragaragaga ko ari butabwe muri yombi.

Mbere y’uko ibazwa ritangira abadepite basabye iminota itanu yo kwiherera ngo bafate umwanzuzo niba ibazwa rikomeza Harerimana adahari kuko yagombaga gusobanura amakosa yabaye mu kigo igihe yari umuyobozi cyangwa niba risubikwa. Nyuma yo kwiherera abadepite bemeje ko ibazwa rikomeza ariko perezida w’iyi komisiyo, Muhakwa Valens ahita asohoka amara umwanya hanze komisiyo iyoborwa n’umwungirije depite UWINEZA Beline.

Uwasimbuye Harerimana Jean Bosco, ku buyobozi bwa RCA yabwiye iyi komisiyo ko akimara kugera muri iki kigo nawe yasomye raporo z’ikoreshwa ry’umutungo n’amasoko yatanzwe nawe abona ko harimo ikibazo ko hari gukorwa ipererereza muri RIB ritararangira.  Depite Muhakwa uyobora iyi komisiyo yahise avuga ko n’ubwo iperereza rikomeje ko nabo bari bwikurikiranire iki kibazo.

Ushiznwe amasoko muri RCA yasabiwe gucungirwa hafi ubwo yananirwaga gusobanurira abadepite iby’amasoko ashinzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare n’abasiviri bashinjwa gushaka kuroga abakinnyi basabiwe gufungwa
Next articleAmashusho: Depite Habineza n’ishyaka rye ntibashyigikiye amasezerano Leta y’u Rwanda iherutse gusinya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here