Home Ubukungu PSF yiteze ibisubizo byinshi ku bacuruzi bato bambukiranya imipaka nibabona ubuzima gatozi

PSF yiteze ibisubizo byinshi ku bacuruzi bato bambukiranya imipaka nibabona ubuzima gatozi

0
Abahagarariye abacuruzi bato bakorera kua mipaka 11 ihuza u Rwanda n'ibindi bihugu bagaragaje ko bakeneye ubuzima gatozi

Abacuruzi bato bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bibumbiye mu ishyirahamwe bise ACTR ( Association des commercants transfrontieres au Rwanda/ Rwanda Cross-Border Trade) bagaragarije urugaga rw’abikorera, minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (Mifotra) na Ministeri y’ubucuruzi (Minicom), imbogamizi bafite zikomeye, ahanini zishingiye ku kuba ishyirahamwe ryabo nta buzima gatozi rifite basaba ko inzego bireba ryabyihutisha bakabubona bikabafasha kwikura mu bibazo bafite.

Kuri uyu wa gatatu ubwo abahagarariye aba bacuruzi bahuraga n’izi nzego bazigaragarije bimwe mu bibazo byitezwe kuzakemuka nyuma y’uko iri shyirahamwe rizaba ribonye ubuzima gatozi birimo; kubaka inzego zaryo zidakora uko bikwiye, kutabyaza umusaruro uhagije amasoko menshi yubatswe ku mipaka, kutamenya abantu bose bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Mu zindi mbogamizi bafite harimo kohereza ibicuruzwa mu bihugu byo hanze batazi ko bikenewe, abayobozi b’umuryago badakorera ubuvugizi abahohotewe kuko nta byangombwa bibaranga bafite n’ibindi bibazo biterwa n’aho buri wese akorera ubucuruzi bwe.

Urugaga rw’abikorera PSF, ruvuga ko rwizeye ibisubizo byinshi ku bacuruzi bato bambukiranya imipaka mu gihe bazaba bamaze kubona ubuzima gatozi kandi ko bari hafi kububona kuko rwabafashije kuzuza ibyangombwa.

Kanyamahoro Fidel, umuyobozi wa ACTR, avuga ko ubu batarabona ibyagombwa binabagora kuganira n’izindi nzego za Leta kuko ubutumwa bwabo babuhabwa na PSF kuko ubu ariyo ibahagarariye mu rwego rw’amategeko.

Ati “ Kubona ubuzima gatozi bizadufasha cyane, kuko nk’ubu abashaka kuduha ubutumwa babucisha muri PSF iduhagarariye ikaba ariyo ibutugezaho.”

Akomeza avuga ko kuba baratinze kubona ubuzima gatozi byatewe n’uko habanje kubaho impaka zo kumenya abaribo kuko ihuriro ryabo ririmo abantu ku giti cyabo, amatsinda y’abacuruzi (company), koperative n’ibigo by’ubucuruzi n’abandi.

Ati : “ Aha niho impaka zaziraga twibaza niba turi bushake icyangombwa cyo mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, cyangwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB,  cyangwa niba tujya muri minisiteri y’abakozi ba Leta n‘umurimo akaba aribo baduha icyangombwa.

Kanyamahoro Fidel, umuyobozi wa ACTR, avuga ko babanje kwisobanukirwa mbere yo gutangira gushaka ubuzima gatozi

Twasanze igikwiye ari icyangombwa gitangwa na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo kuko twisanze turi abacuruzi banatanga akazi, kuko niba ari umuntu ku giti cye, koperative cyangwa ikigo cy’ubucuruzi company, twese dufite abo dukoresha kandi tugahurira mu kwambuka umupaka.”

Mbabazi Jane, nawe akora ubucuruzi bw’imbuto bwambukiranya imipaka, avuga ko ishyirahamwe ryabo ryaburaga uko rikorera abanyamuryango baryo ubuvugizi bigatuma hari abahomba ibicuruzwa byabo cyangwa bagafungirwa mu bihugu bagiye gukoreramo ubucuruzi barengana kubera kubura ubuvugizi.

Ati: “ Ibyiza by’iri shyirahamwe ni byinshi kuko turaganira tukungurana ubumenyi bigatuma tugabanya ibihombo, ikindi iri shyirahamwe kuba ribaho ntabyangombwa rifite ni igihombo gikomeye kuko nkanjye nigeze gufatwa mbura unkorera ubuvugizi kuko ntacyo yari afite kerekana ko ampagarariye hari n’abandi bafatwa bagafungirwa mu bihugu baba bajyanyemo ibicuruzwa bakabura kirengera mu gihe tuzaba dufite ibyangombwa ibi byose bizarangira kuko umuntu azajya aza kukuvugira afite ibyangombwa yerekana.”

Mbabazi Jane umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yemeza ko ubuvugizi bw’aba bacuruzi buzatanga umusaruro ishyirahamwe niribona ubuzima gatozia

Izi mbogamizi aba bacuruzi bagifite kubera kutagira ubuzima gatozi nizo Rusanganwa Leon. Umukozi w’urugaga rw’abikorera PSF, ushinzwe ubuvugizi asanga zizakemurwa n’aba bacuruzi nyuma yo kubona ubuzima gatozi.

Rusanganwa ati : “ basaba ko bafashwa kubona umukozi uhoraho ushinzwe kumenya abacuruzi bose bambutse imipaka, kubafasha kubyaza umusaruro amasoko y’ubatse ku mipaka n’ibindi, ibi ni bimwe bazikemurira nibabona ubuzima gatozi kuko twe tuzabafasha kubaka inzego zikomeye zizakemura ibyo bibazo.”

Rusanganwa akomeza avuga ko hari n’ibindi bibazo bizakemurwa n’ishyirahamwe ryabo birimo nko kubaka ububiko bw’amakuru y’abanyamuryango babo, kumenya aho abagore basiga abana bagiye muri ubu bucuruzi, kongera ubwiza n’ingano y’ibyo bohereza mu mahanga n’ibindi.

Rusanganwa Leon, ushinzwe ubuvugizi muri PSF, aha icyizere abacururzi bato bambukiranya imipaka ko mu gihe cya vuba barabona ubuzima gatozi

U Rwanda rufite imipaka 11 iruhuza n’ibihugu bituranyi bya Uganda, DR Congo, uburundi na Tanzania yose  ikorerwaho ubucuruzi buyambukiranya. Iri shyirahamwe rivuga ko mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ryabaruye abacuruzi bato  bambukiranya imipaka bagera ku 33,000 ariko rikavuga ko iryo barura ritageze kuri bose kubera ibihe bigoye ryakorewemo bityo ko hakenewe irindi rizagera kuri benshi.

Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu IMF/FMI kigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwatangije uburyo bwo kugenzura ibyo abacuruzi bato bohereza banatumiza mu mahanga bwitwa ICBT ( Informal Cross border trade) byagaragaye ko ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka bigira uruhare rwa 12% y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byose na 3% y’ibyo rutumiza mu mahanga.

Abacuruzi bato bambukiranya imipaka baganiriye n’intumwa za Leta zari ziturutse muri Ministeri y’umurimo, ministeri y’ubucuruzi na PSF
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Bubiligi : IBUKA yakiriye neza imyanzuro y’Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye
Next articleOlivier Nduhungirehe agarutse muri Guverinoma nyuma y’imyaka ine ayirukanwemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here