Home Imyidagaduro RDB yafunguye ibitaramo by’abahanzi n’ibisope

RDB yafunguye ibitaramo by’abahanzi n’ibisope

0

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangaje ko ibitaramo by’abahanzi n’amaserukiramuco bikomorewe muri iki gihe cya Covid-19, RDB yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa n’ababitegura cyo kimwe n’ababyitabira.

Kuva muri Werurwe 2020, nta gitaramo na kimwe kirabera mu Rwanda kuko byose byahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri, yanzuye ko “ Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, risobanura ko abantu bose bitabira ibitaramo harimo ababitegura n’abatanga serivisi zitandukanye, bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba batanduye.

Kwipimisha bigomba kuba byakozwe mbere y’amasaha 72 y’igikorwa hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa se ubuzwi nka Rapid Test.

Ku bikorwa bibera ahantu hafunganye, abantu bemewe ni 30% by’ubushobozi bw’aho hantu mu gihe ahantu hafunguye ho hemewe abantu 50% by’ubushobozi bwaho.

Ikindi ni uko abitabira bose bagomba kuba bahanye intera ya metero hanyuma abategura ibyo bikorwa, bakabisabira uburenganzira nibura iminsi 10 mbere y’igikorwa nyir’izina.

Ku rundi ruhande, abantu bacuranga mu buryo bwa live bemerewe gukora mu nyubako zakirirwamo abantu nka hotel ariko na bo bagomba kuba bipimishishije mbere y’amasaha 72, bahanye intera ya metero, kandi bambaye udupfukamunwa.

Ayo mabwiriza azajya akurikizwa kandi ahantu habera inama, aho abazajya bemererwa kwitabira ari 30% by’ubushobozi bw’icyumba mu gihe gifunganye na 50% mu gihe ari ahantu hanze hatanga umwuka.

Hotel na zo zizajya zakira 30% by’ubushobozi bwazo mu gihe ahakirirwa abantu hafunganye na 50% mu gihe ari hanze. Gusa abakiliya bagirwa inama yo kwikingiza Covid-19 nk’uburyo bumwe bubafasha ntibandure iki cyorezo.

Ba mukerarugendo basura Pariki za Nyungwe, iy’Iburanga, Gishwati-Mukura na bo bagomba kuba bipimishije mbere y’amasaha 72 bakoresheje uburyo bwa PCR mu gihe muri Pariki ya Akagera ho hemewe Rapid Test.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmagare ya Guraride yatangiye gukoreshwa adasubiza ibibazo by’Abanyakigali
Next articleBugesera: Abarimo Mudugudu bakurikiranyweho gukubita Meya Mutabazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here