Home Politike Amagare ya Guraride yatangiye gukoreshwa adasubiza ibibazo by’Abanyakigali

Amagare ya Guraride yatangiye gukoreshwa adasubiza ibibazo by’Abanyakigali

0

Kuri uyu wagatandatu taliki ya 4 Nzeri nibwo amagare amaze igihe aparitse ku mihanda yo mu mujyi wa Kigali yatangiye gutizwa abagenzi bayakaneye ariko bakayakoresha ingendo nto kuko bikiri mu itangiri rifatwa nk’igeragezwa.

Bamwe mu batangiye kuyagendaho bavuga ko bishimiye iki gikorwa ariko ko uko bari bategereje ko abafasha ingendo atriko bitangiye.

“ Ni byiza cyane aradufasha kuko ubu kuritwara ni ubuntu ariko nje kurifata nziko ringeza aho ngiye ariko bambwiye ko niba ndikuye Kimironko ntarirenza ku gisimenti kandi ngiye i Nyamirambo.” Umwe mu banyakigali wari ukuye iri gare Kimironko akomeza agira ati:

“ Aya magare aje kudufasha mu koroshya ingendo kuko ubu kubona imodoka biragoye kuko ntizitwara abantu bose kubera Covid-19, ibi rero biragabanya imirongo muri gare binaturinde kujya ahantu hari abantu benshi.”

Undi muturage nawe wafashwaga kuzuza ibisabwa kugirango abone igare asaba ko byakwihutishwa umuntu urifite akaba yagera ahantu hose mu mujyi wa Kigali.

“Birashishimije cyane ariko Leta n’aba banyiri aya magare bafatanye babikore vuba adufashe kugera hose twifuza mu mujyi wa Kigali, nk’ubu ndi hano i Remera kandi nashakaga kujya Zindiro, urumva ko ndibugere Kimironko n’ubudi nkajya gutega tagisi muri gare kandi aribyo ntashakaga.”

Ike safi, umuyobozi wa Guraride avuga ko izi ari intangiriro ko nyuma y’igihe gito ibi bibazo byose bizasubizwa.

“ Ubu dutangiye igeragezwa ry’aya magare, icyo dusaba abanyakigali ni ugushyira porogaramu yacu muri telefoni zabo ubundi bagafata aya magare ku buntu bakadufasha gukora igerageza rizadufasha gukemura ibibazo by’ingendo muri Kigali.” Ike akomeza avuga ko gufata igare ubu ari ubuntu mu gihe cy’amezi abiri nyuma yaho abakeneye aya magare bakazishyura amafaranga make ataramenyakana ingano.

Ibisabwa kugirango ugende ku igare rya Guraride

Kugirango ukoreshe iri gare bigusaba kuba ufite porogaramu (application) ya telefoni ushyiramo umwirondoro wawe kugirango ba nyiri igare bamenye uritwaye.

Iyo ufite iyi porogaramu ukagera ahari amagare wongera kuzuza umwirondo wawe mu ikaye usanga aho ugiye gukura igare ugahita urihabwa.

Utwaye iri gare agendere mu nzira yabugenewe iri ibumuso n’iburyo bw’umuhanda munini bitewe n’icyerekezo uri kujyamo.

Umushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13$, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes) ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

Amagare yatangiye gutozwa asanga abenshi bari bayanyotewe
Bamwe mu Banyakigali batangiye kugenda ku magare ya Guraride
Iyo ugiye gufata igare uhasanga umukozi wa Gura Ride ugufasha kuzua amazina yawe mu gitabo cyabugenewe
Inzira abatwaye amagare ya Guraride banyuramo
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha nti bwasabiye ibihano abari mu buyobozi bwa FDRL
Next articleRDB yafunguye ibitaramo by’abahanzi n’ibisope
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here