Urwego rw’ubugenzacyaha rumaze kwirukana abagenzacyaha 88 kuva mu mwaka wi 2018 bazira ruswa n’andi makosa y’umwuga.
Usibye kwirukanwa hari n’abagikurikaranwa n’inkiko cyane cyane abafatiwe mu cyuho cya ruswa.  Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama y’inteko rusange y’urwego rw’ubugenzacyaha yateranye kuri uyu wa kabiri.
Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Mu myaka itanu ishize kuva RIB yashingwa, abakozi bagera kuri 80 barirukanwe kubera ruswa.”
Ati: “Iyo abaketsweho ruswa birukanwe, biba umuburo ku bandi bakozi bakamenya ko tutihanganira ruswa.”
Ruhunga, yongeyeho ko abakozi bafashwe baka ruswa cyangwa bagize uruhare muri ruswa bazakurikiranwa bakaburanishwa n’inkiko, akomeza avuga ko hashyizweho n’ingamba zikomeye z’imyitwarire.
Ruhunga ati: “N’ubwo urukiko rutamuhamya icyaha cya ruswa, twe twirukana umukozi wese ibimenyetso bigaragaza ko yakiriye ruswa”.
Ruhunga akomeza abisobanura ati: “ Twe iyo dushingiye ku ngingo zirebana n’imyitwarire umugenzacyaha runaka yagize ku idosiye yakurikiranaga dushobora kumwirukana niyo inkiko zamugira umwere.”
Avuga ko iyo basuzumwe bagasanga runaka wari ushinzwe gukurikirana idosiye y’umuntu aherutse kugaragara ari gusangira n’uwo muntu, hanyuma nyuma y’igihe gito bikagaragara ko hari amafaranga yageze kuri telefoni ye yoherejwe n’uriya muntu, icyo gihe baba bafite impamvu ziremereye zituma uwo mugenzacyaha yirukanwa.
Abandi bagenzacyaha bagaragaweho n’andi makosa y’akazi atari ruswa nabo bashobora guhagarikirwa umuhsara mu gihe runaka. izi ni zimwe mu ngamba zafashwe n’uru rwego mu kunoza serivisi iha abaturage.
Minisitiri w’ubutabera, Emmanuel Ugirasebuja, witabiriye iyi nteko rusange, yavuze ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rugomba kuba ikigo kitarangwamo ruswa kugirango bitagira ingaruka ku nzego zose z’ubutabera.
Ati: “Hagomba gufatwa ingamba mu gukumira ruswa.”
Ati: “Niba muri iki kigo hari ruswa, bizagira ingaruka ku nzego zose z’ubutabera kuko gutanga ubutabera bitangirana n’iperereza, mbere yo kugera mu nkiko.”
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarenga Transperency Interanational yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane mu bihugu bitarangwamo ruswa muri Afurika muri raporo yawo y’umwaka wa 2022.